Miss Rwanda 2018:20 bahatanira ikamba bakoze ikizamini cyanditse - AMAFOTO

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2018, abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 bakoze ikizamini cyanditse ndetse bagomba no gukora ikizamini cy’ibazwa mu magambo .Ibizavamo bikazagena abazajya mu cyiciro gisoza.

Ikizamini cyanditse cyari kigamije kureba ubumenyi bafite kuri gahunda za Guverinoma, intego n’icyerekezo cy’irushanwa rya Miss Rwanda ndetse n’akamaro kabo nka ba Nyampinga mu muryango nyarwanda.

Ikizamini cyanditse cyari kiyobowe n’abakemurampaka banyuranye bari bayobowe na Teddy Kaberuka.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2018, biteganyijwe ko abakobwa bari guhatanira ikamba bari bukore ikizamini cy’ibazwa (Oral test) kiri bube kiyobowe na Sonia Rolland, Miss France 2000 ufite inkomoko mu Rwanda wageze mu Rwanda muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu. Araba afatanyije n’abandi bakemurampaka.

Sonia Rolland ni umwe mu bakemurampaka b’icyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa.

Amanota azava mu bizamini byombi azagena abakobwa 10 bazatambuka mu mu cyiciro gisoza. Amanota azatangazwa kuri uyu wa 24 Gashyantare 2018 mu muhango wo gutora nyampinga w’u Rwanda 2018.

Uko ari 20 bari bamaze ibyumweru 2 mu mwiherero bari gukorera muri Golden Tulip Hotel i Nyamata mu Bugesera. Kuri uyu wa 24 Gashyantare 2018 nibwo hazaba ibirori byo gutora uzaba wahize abandi , bizabera muri Kigali Convention Centre. Uzegukana ikamba azahita anahabwa imodoka Suzuki Baleno ifite agaciro ka Miliyoni 18.

Sonia Rolland wageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yakiriwe na Iradukunda Elsa, Miss Rwanda 2017

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo