Meddy ati Uriya ntabwo ari fiancée wanjye ni girlfriend (VIDEO)

Umuhanzi Ngabo Médard uzwi cyane nka Meddy hari abakunzi be bari bategereje ubukwe bwe n’umukobwa yerekanye mu gitaramo aherukamo i Kigali, gusa avuga ko atari fiancée nk’uko bamwe babifashe, kandi hari ibyo agihugiyemo.

Uyu muhanzi yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko muri ibi bihe ahugijwe n’ibikorwa bya muzika, ategura gukora n’abahanzi bakomeye bo mu karere barimo na Diamond.

Avuga kandi ko ari kwitegura gufasha abahanzi bakizamuka mu Rwanda.

Meddy yemeza ko abo mu Burundi, igihugu yavukiyemo akanakuriramo, abarimo igitaramo kuva icyo yari ahafite umwaka ushize cyahagarikwa kubera impamvu avuga ko ari iz’umutekano.

Meddy wakoze indirimbo ’Slowly’ igakundwa cyane, yemeza ko iby’ubukwe n’umukobwa wo muri Ethiopia bakundana yeretse abafana n’ababyeyi umwaka ushize bitari vuba kuko hari ibindi agihugiyemo.

Ati: "Ntabwo ari fiancée nk’uko bamwe babifashe kuko nta mpeta yanjye afite, ni ’girlfriend’".

Meddy avuga kandi ku buhanga abona ku muhanzi Nsengiyumva François ubu wamamaye mu Rwanda mu njyana gakondo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo