Marina arataramira abakundana basohokera muri Mattina Hotel

Kuri uyu wa Kane tariki 14 Gashyantare 2019 ku munsi wizihizwaho umunsi w’abakundana ‘ Saint Valentin’ , umuhanzikazi Marina arataramira abari busohokere muri Mattina Hotel. Couple iri buhige izindi mu kwambara neza irahabwa igihembo.

Kuri uyu munsi, abakundana benshi bahitamo gusohoka bakajya ahantu habafasha kuganira ku rukundo rwabo, ariko bikaba akarusho iyo basohokeye ahacurangirwa indirimbo zigaruka ku rukundo zibafasha kwibukiranya ibihe byahise ndetse no gufata izindi ngamba zirushaho gukomeza urukundo rwabo.

Abari busohokera muri Mattina Hotel ntibari bwicwe n’irungu kuko bari butaramirwe na Marina, umwe mu bahanzikazi bakomeje kugaragaza ko bafite ubuhanga mu kuririmba indirimbo z’urukundo ndetse n’izibyinitse.

Kwinjira muri ibi birori bitangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, biraba ari 3000 FRW ku muntu umwe na 5000 FRW kuri Couple. Agashya muri Mattina kuri uyu munsi ni uko Couple iri buhige izindi kwambara neza iza guhabwa igihembo.

Mattina Hotel bakunda kwita kwa Maitre Freddy iherereye mu Mujyi wa Kigali hirya gato y’ahahoze ‘Traffic Police’, hafi y’ahari kubakwa Umurenge wa Nyarugenge.

Couple iri buhige izindi mu birori bibera Mattina Hotel irahembwa ...Marina araba asusurutsa abahasohokeye

Inkuru bijyanye :

MU MAFOTO, Tambagira Mattina Hotel , ahantu hagezweho ho gusohokera muri Kigali

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo