Mangwende agiye kurushinga n’umuyobozi w’Intare za APR FC

Myugariro wa APR FC, Imanishimwe Emmanuel Mangwende agiye kurushinga na Uwase Claudio, umuyobozi wa Fan Club Intare za APR FC.

Aba bombi bamaze imyaka igera kuri 2 bakundana. Ni urukundo rutakunze kuvugwa mu itangazamakuru ariko inshuti zabo z’inkoramutima zari zizi ko bakundana urukundo rusesuye.

Amakuru agera kuri Rwandamagazine.com ni uko tariki 29 Nzeri 2018 aribwo Mangwende yagiye gufata irembo mu muryango wa Claudio. Ubukwe bwabo buteganyijwe tariki 8 Ukuboza 2018.

Uwase Claudio, umuyobozi w’Intare za APR FC ni umwe mu bayishinze muri 2015. Intare za APR FC ni imwe muzifite umwihariko mu Rwanda. Iyo uganiriye na benshi mu banyamuryango bayo bemeza ko urwego igezeho ahanini irukesha umuyobozi wabo ufata imyanzuro ihamye kandi ikwiriye.

Imanishimwe Emmanuel yerekeje muri APR FC muri Nyakanga 2016 avuye muri Rayon Sports. Kuva icyo gihe kugeza ubu niwe myugariro iyi kipe igenderaho ku ruhande rw’i bumoso.

Nubwo urukundo rwabo rutavuzwe mu itangazamakuru , bamaze imyaka 2 bakundana uruzira imbereka...Aha Mangwende yari yitabiriye ibirori by’isabukuru y’umukunzi we

Claudio na we yajyaga anyuzamo agatungura umukunzi we akamukorera ’Surprise’ ku munsi we w’amavuko

Inshuti za hafi nizo zahamya uburyo bombi bakundana cyane

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(6)
  • Haji karemera

    About bana bombi turabakunda tubifurije urugo ruhire dusabye umymukunzi was magwende kujya anutuma kubandi bacyinyi bagaharanira isina rya ApR nka teamyubukombe bakajya barangwa na discipline umupira turabizi ko bawuzi ariko nkuduhsgarariye kuruhembe rwibumoso nahantu hingenzi iyo harinzwe neza turatsinda it hakorewe ikosa turahungabana bikatuvirano gutsindisha tubaragije imana izabahe nababakomokaho bazaze bakunada intare(APR)
    Thanks

    - 5/10/2018 - 01:49
  • ######

    Emmanuel na claudio tubaheye impundu Nyagasani azabagwirize urubyaro nibibatunga

    - 5/10/2018 - 02:31
  • Niyomukiza Gideon

    wawuu!! Birashimishije cyane, mbifurije amahirwe nimigisha murakoze

    - 5/10/2018 - 07:36
  • kigali

    Uyu musore afashwe ku ngufu kabisa kubona yemera gushaka umukobwa
    wisiga irangi, harya yitwa nyiragasazi.

    - 5/10/2018 - 13:55
  • Rogers

    Nice couple kbs!!!!
    Gusa nomubusanzwe iyurebye uyu mukinnyi Emmanuel apparently ubona arumuntu wumugabo
    Uracyari muto washoboraga kubanza kwirira ubuzima ariko iyufashe decision Nkiyi byerekana ko ufite vision cg c target ibi kdi bizatuma career yawe yaguka kuko ntakuharajara no more,keep it up kumwanya wawe left back uri number one mugihugu kdi uri nomukipe yambere mugihugu muri aspects zitandukanye uve muri Apr werekeza hanze, from Rayon to Apr(Promotion)noneho sohoka wagure career yawe ujye ahisumbuye,ibi uwo mufasha wawe azabigufashemo kuko azubwenjye.All the best. Claudio&Emmy.

    - 5/10/2018 - 17:02
  • Bosco

    Rwanda magazine murikinyamakuru kiri kuzamuka kdi kizamuka neza,kbs "coup de chapeau" kurimwe,ark ark nubwo muri abarayons nibyiza kdi nuburenganzira bwanyu ikindi kiduhuje turi abanyarwanda,gusa mumenyeko abantu bose batari aba rayons ntabwo umuntu utazashimagiza iyo kipe yanyu ibitekerezo bye byanyongwa hano kurubuga apfa kuba atatukanye ndibazako aribyo bikwiye wowe uri kuri reception yizi comments cg c posts wigaye kuko,you ’ve the truth,some post(ideas)have been blocked to appear on the Web. which is unfair.

    - 5/10/2018 - 18:39
Tanga Igitekerezo