Kwibuka25:‘Urugero music Academy’ bageneye abanyarwanda ubutumwa bw’ihumure (VIDEO)

Abana babarizwa mu Urugero Music Academy bashyize hanze indirimbo zaririmbwe n’amakorali yo mu Rwanda zigizwe n’ubutumwa buhumuriza Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Danny Ntigurirwa, umwarimu wigisha aba bana avuga ko icyari kigamijwe muri iyi ndirimbo ari ubutumwa bwubaka umuryango nyarwanda.

Ati " Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bushingiye mu kwibutsa Abanyarwanda, gushimira Imana ndetse no kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abana bazihuriza mu ndirimbo imwe mu buryo buzwi nka ‘Medley’."

Ntigurirwa Danny yakomeje avuga ko mu gutoza abana kuririmba bahabwamo n’ubumenyi kugira ngo barusheho kumva neza abo bitegura kuba bo. Kuba (abaririmbyi), abahanzi b’ejo hazaza noneho baririmba indirimbo zihimbaza Imana, ngo bakwiye kuba aba mbere mu kugira uruhare mu kubaka igihugu.

Danny Ntigurirwa, umwarimu wigisha aba bana

Kuva Urugero Music Academy yatangira muri 2015 bamaze gusohora abana 14, kandi bamwe bagumana na bo bakabafasha mu guteza imbere impano bafite.

Abana batoranwa bafiye imyaka 15 y’amavuko, muri gahunda ya Urugero Music Talent igamije kuzamura impano.

Abatowe nk’abafite impano bahabwa amahirwe yo kwiga imyaka itatu ibijyanye n’Umuziki ku buntu, cyane bakigishwa umuziki ushingiye mu kuririmbira Imana.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo