Kate Gustave na Yverry bazataramira abakundana kuri Saint Valentin

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Nkurunziza Gustave uzwi nka Kate Gustave yateguye igitaramo cy’abakundana kizaba ku munsi w’abakundana wa Saint Valentin.

Ni igitaramo kizabera i Gikondo kuri Miami Bar hahoze hitwa kwa Virgile. Umuhanzi Yverry niwe uzasusurutsa abazaba bari mu iki gitaramo. Yverry azacuranga mu buryo bwa ‘Piano bar’ , uburyo abantu bacurangirwa ariko bidasakuza ahubwo umuziki uyungunguruye bigafasha abakundanye kubasha kuganira neza bumva umuziki utuje.

Kate Gustave yatangarije Rwandamagazine.com ko afite byinshi yahishiye abazaba bari muri icyo gitaramo.

Ati " Ni igitaramo cya mbere ngiye gukora gihuriza hamwe abakundana. Mbere nakoraga ibitaramo byo kuzamura abahanzi ariko iki kizaba ngarukamwaka kandi nizeye ko abantu bazacyitabira bazanyurwa cyane."

Couple y’abakundana izajya yishyura ibihumbi makumyabiri, bahabwemo icupa rya ‘Vin’ ndetse n’ubwoko bw’inyama zinyuranye haba ifi, inkoko, inka n’izindi zinyuranye.

DJ Phil Peter niwe uzaba acurangira abazitabira iki gitaramo kizatangira guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Nkurunziza Kate Gustave ni umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda, yamamaye kubera ibiganiro binyuranye yagiye akora bigakundwa n’abatari bacye.

Kate Gustave akunda kuba umuyobozi wa gahunda zinyuranye zirimo ubukwe, ibitaramo n’ibindi binyuranye. Ni umunyamakuru kuru Radio 10 aho amaze igihe kitari gito, akaba azwi cyane mu biganiro by’imyidagaduro bica kuri iyi radiyo birimo Overdrive show na 10 To Night.

Kanda urebe amashusho ya Uzambabarire ya Yverry:

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo