Jay Polly yitabye Imana

Umuhanzi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly yitabye Imana mu ijoro ryakeye azize uburwayi.

Jay Polly yitabye Imana mu ijoro rishyira uyu wa Kane aguye mu bitaro bya Muhima.

Yagejejwe ku bitaro bya Muhima avanywe kuri Gereza ya Mageragere yari afungiyemo mu masaha y’ijoro, acyakirwa ahakirirwa indebe ahita yitaba Imana.

Muri 2018 yagiranye amakimbirane n’umugore we, afungwa amezi atanu.

Nyuma yo gufungurwa uyu muraperi yakomeje gukora umuziki ndetse akora indirimbo zinyuranye.

Muri Mata 2021 yongeye gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge akatirwa gufungwa iminsi 30. Yitabye Imana mu gihe yari ategerejwe mu rukiko tariki 2 Ukuboza 2021.

Jay Polly azwi kubera indirimbo ze zakunzwe cyane nka ’Akanyarirajisho’, ’Ibyo ubona’, ’Ndacyariho [ndahumeka]’, ’Deux fois deux’ n’izindi zakunzwe cyane yakoze akiri mu itsinda rya Tuff Gang.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo