Jay Polly, Jaba Star na Mani Martin mu ndirimbo y’ubukangurambaga bwo kwirinda Coronavirus

Abahanzi nyarwanda batanu bishyize hamwe bakora ’Turwanye Coronavirus’, indirimbo y’ubukangurambaga bwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhangayikisha isi.

Ni indirimbo ihuriwemo n’Umuraperi Jay Polly, Mani Martin, Jaba Star Intore usanzwe akora injyana Gakondo akaba na kapiteni w’itorero ry’igihugu, Urukerereza, Mutimawurugo Claire na Elisha The Gift.

Jaba Star yatangarije Rwandamagazine.com ko iki gitekerezo cyavuye kuri we, Mutimawurugo na Elisha, biyemeza gusaba bagenzi babo Mani Martin na Jay Polly kubafasha, babibemerera batazuyaje.

Jaba Star akomeza avuga ko bakigejeje ku kigo cya RBC (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima) bakira igitekerezo cyabo ndetse banafabasha gukosora amwe mu magambo yo muri iyi ndirimbo.

Mutimawurugo uri mu bagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo

Jay Polly na we ayirimo

Jaba Star avuga ko izafasha mu bukangurambaga bwo kwirinda ikwirakwira kw’icyorezo cya Coronavirus

Jaba Star avuga ko bizera ko indirimbo yabo izagera kure kandi igafasha abanyarwanda benshi.

Ati " Mu bukangurambaga iyi ndirimbo twizeye ko izafasha abanyarwanda bose muri rusange. Uzayibona agakurikiza amabwiriza, twizeye ko haricyo bizamarira igihugu cyacu mu kurinda abaturarwanda kuberako Indirimbo igera kure kandi kuri beshi mu gihe gito kandi kirambye. Nkuko mubizi, ijwi ryumuhanzi ni inyenyeri imurikira rubanda.

Imibare yo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Werurwe 2020 itangazwa na Johns Hopkins University igaragaza ko iki cyorezo kimaze guhitana abagera kuri 14.500 ku isi yose, naho abamaze kucyandura ni 336.000. Ibihumbi 98.000 nibo bamaze kugikira.

Kugeza ubu umubare w’abamaze kwandura iki cyorezo mu Rwanda ni 19. Ibimenyetso by’iyi ndwara ni inkorora, guhumeka nabi n’umuriro.

Reba hano VIDEO ya Turwanye Coronavirus

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo