Ishavu n’agahinda mu magambo ya Miss Aurore wibuka musaza we umaze imyaka 5 atabarutse

Hashize imyaka 5 Umuhanzi Hirwa Henry wari uzwi ku izina rya Henry Wow waririmbaga mu itsinda r rya KGB yitabye Imana. Mutesi Aurore Kayibanda wabaye nyampinga w’u Rwanda muri 2012 aracyashavuzwa n’urupfu rwa musaza we.

Miss Aurore yabigaragaje mu butumwa yanyujije kuri Instagram ubwo yibukaga Hirwa umaze imyaka 5 atabarutse.

Umuhanzi Henry yapfuye arohamye mu kiyaga cya Muhazi mu Ntara y’Iburasirazuba tariki 1 Ukuboza 2012. Mu magambo arimo ishavu n’agahinda aterwa no kuba atakibona musaza we hafi, Aurore yavuze ko amwibuka nka musaza we yakundaga cyane ndetse akaba adashidikanya ko ubu ari mu ijuru.

Yagize ati " Hashize imyaka 5 tutagufite. Nshimira Imana yagukunze kuturusha. Ndayishimira ubuzima yaguhaye n’igihe yaduhaye ngo tugumane nawe ariko icy’ingenzi nkishimira ko wakoresheje neza igihe cyawe wamamaza urukundo kuri buri wese wabashije kukumenya.

Nshimishijwe no kuba naragize amahirwe yo gukurana nawe, nkakwigiraho. Ndagushimira ibihe bitibagirana twagiranye nubwo kugeza ubu bitagishoboka ko dusangira ibyo bihe bihebuje. Menya ko wari musaza wanjye mwiza ku isi ndetse urabikwiriye kuba uri mu ijuru. Njyewe na bakuru banjye ntikubibashije kugira ibihe by’abashiki na musaza , ariko tuziko dufite Malayika murinzi. Nziko utakwishimira kubona ndira , niyo mpamvu nahisemo kugira ibyishimo no gushimira ubuzima wabayeho.

Imana yagutwaye mu gihe gikwiriye, ndetse narabyakiriye kuko izi ibyiza kuri twebwe. Sinagusezeranya ko ntazongera kurira kuko utagihari ariko nkusezeranyije ko nzahora nibuka ibihe byiza twasangiye, urwenya, ubumuntu no gusetsa. Hejuru y’ibyo byose , ndagushimira icyemezo wafashe cyo kuba umuhanzi. Buri gihe ndeba indirimbo za KGB, bigatuma ukomeza kubaho, bikanyibutsa uko wakundaga kuza mu cyumba cyanjye kunyumvisha ibyo wabaga uri gukora ndetse no kumbaza icyo mbitekerezaho.

Ndagusezeranya kuzakomeza kuba uwo washakaga ko mba we, wa mushiki wawe muto wizeraga. Igihe cyose nagiraga intege nke, nzahora nibuka ko wambwiraga ko nshoboye , ko ndetse na ba icyo nashaka kuba cyo cyose. Ndagusezeranya kuzahora nguhesha ishema, nkanagusezeranya kuzahora nita ku muryango wawe.

Ndagusezeranya kuzagera kubyo wifuzaga byose ko ngeraho uretse kuririmba kuko si impano yanjye. Imana iduhe imbaraga nk’umuryango, inshuti n’abafana. Hirwa wacu ukomeze kuruhukira mu mahoro adashira kugeza twongeye kukubona. Mbikuye ku mutima, aho ushyinguye umenye ko ngukunda cyane."

Henry Wow waguye mu kiyaga cya Muhazi aho yari yasohokanye na bagenzi be. Yavutse tariki 6 Kamena 1985. Yaravukiye i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi ku babyeyi be Kayibanda Ladislas na Mukazera Olive bamubyaranye n’abakobwa bane barimo na Miss Rwanda 2012 Mutesi Kayibanda Aurore, aba bakobwa bakaba ari na we musaza wabo rukumbi bagiraga.

Nyuma yo kuvukira i Burundi yanahize igice kimwe cy’amashuri ye abanza, hanyuma ayarangiriza mu Rwanda; i Gikondo mu mujyi wa Kigali maze ahita atangira amashuri yisumbuye ku rwunge rw’amashuri rwa Kabuga (APERWA), ayasoreza i Gikondo ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya APAPE. Yabashije kwiga umwaka umwe muri Kaminuza y’Icungamutungo ya Kigali (KIM) ari nayo yaje gutabaruka yitegura gukomerezamo umwaka we wa kabiri.

Hari ku wa Gatandatu tariki ya mbere Ukuboza 2012 ahagana mu masaha y’igicamunsi ubwo inkuru y’incamugongo yakwiraga mu banyarwanda ivuga ko Hirwa Henry benshi bitaga Henry Wow, umusore wari uzwiho ubuhanga, kwicisha bugufi, kuba umunyarwenya no kugira urugwiro, yaguye mu kiyaga cya Muhazi aho yari yagiye gutemberera n’inshuti ze.

Mu bijyanye na muzika, uyu musore muri 2003 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye i Gikondo mu mujyi wa Kigali nibwo yihuje na bagenzi be babiri, Skizzy na MYP maze bakora itsinda ryiswe “Kigali Boys” cyangwa se KGB, aba bakaba bazwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe cyane mu Rwanda nk’iyitwa Abakobwa b’I Kigali ari nayo yabo ya mbere bashyize ahagaragara, hakaza iyitwa Arasharamye yakunzwe birenze urugero, iyitwa Ibiremwa by’umwijima, iyitwa Byasaze n’izindi bakoze kugeza ubwo yavaga kuri iyi si.

Henry Wow watabarutse muri 2012

Ubwo Mutesi yatorerwaga kuba nyampinga w’u Rwanda muri 2012, Henry n’ababyeyi be bari baje kumushyigikira

Nka mushiki na musaza, bagiranye ibihe byiza Aurore ahora azirikana

Mutesi Aurore Kayibanda, Miss Rwanda 2012

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • ######

    Imana izibakomereze urukundo mwari mifitiraniye kugeza igihe izabahuza

    - 1/12/2017 - 12:45
  • Liverpol Nizeyimana

    Bibaho mubuzima icyambere nu kwihangana

    - 14/02/2020 - 16:19
  • Liverpol Nizeyimana

    Bibaho mubuzima icyambere nu kwihangana

    - 14/02/2020 - 16:21
Tanga Igitekerezo