Ishavu ku mutima wa Isheja Sandrine utarabona umubiri wa se

Umunyamakuru Isheja Butera Sandrine ukorera Kiss FM ahorana intimba n’ishavu afite nyuma y’imyaka 26 ishize atarabona umubiri wa se umubyara ngo ushyingurwe mu cyubahiro. Se yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muw’1994.

Mu butubwa yamugeneye umwaka ushize ubwo hibukwaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, yamumenyesheje ko izina rye Butera ritazigera rizima.Automatic word wrap

Ni mu butumwa burebure yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram. Sandrine yabaye nkunyuramo ibihe bikomeye yanyuranyemo na se Dr Butera Guillaume ndetse n’abavandimwe be kugeza batandukanye, se akicirwa i Nyanza ya Butare.

Ubutumwa bwe yanditse umwaka ushize buragira buti " Imyaka 25 (ubu ni 26 ishize) irashize Genocide yakorewe abatutsi muri 1994 ibaye mu Rwanda. Imyaka 25 irashize koko?! Iyi ntimba mu mutima ntaho ijya, mpora nkwikanga mu nzira, iteka ngira ngo ndakurabutswe nakwiterera ngo nze nguhobere nkabona ntiyari wowe.

Data, Dr Butera Guillaume, wakundaga abantu, wangaga umugayo, wavuye bose utarobanura ariko ntibyabujije wa musirikare twari duturanye ku Kabeza, kwanga kuduhisha igihe watujyanagayo Genocide igitangira wibwira ko ineza iri bwiturwe indi. Buri gihe ntangazwa n’ubutwari bwawe ndetse n’ubunyamwuga wagaragaje ubwo yangaga kuduhisha ariko kuko yararwaye zona akubaza icyo yakorera ibisebe yarafite maze nawe umuvura utazuyaje. Warakoze kutubera urugero rwiza rwo kuba umunyamwuga mubyo ukora, ugakora icyo utegerejweho nta shimwe utegereje.

Papa, ndagukumbuye. Numvise ngo wiciwe I Nyanza ya Butare, buri mwaka tujyanayo indabo nubwo kugeza uyu munsi tutarabona umubiri wawe ngo tugushyingure mu cyubahiro.

Papa, burya cya gihe tumaze gutandukana I Gahanga ubwo twakwirwaga imishwaro ugakomezanya na basaza banjye, Shema na Éloge, njye nkajyana na mama warumpetse ku mugongo, nawe twaje gutandukana buri wese akomeza inzira y’umusaraba ye. Twese twaje kongera kubonana mu buryo bw’igitangaza gikomeye, ibyo mbishimira Imana nubwo wowe nguheruka burya.

Iyo menya ko ari ubwa nyuma nari kuguhobera sinkurekure, nari kumva ijwi ryawe nkaribika kure mu mutima wanjye, nari kukureba cyane isura yawe, impumuro yawe nkabibika aho bitazigera bisibama.

Éloge imfura yawe ubu abyaye 2, hungu na kobwa. Ni umugabo w’intwari yatubereye aho utari. Ubuhanga n’ubupfura wamutoje byamukinguriye imiryango kugera no mu mahanga. Shema wakundaga cyane yabaye wowe neza neza, gucisha macye, gukunda abantu, gusetsa no kwitanga bimuranga nibyo bikutwibutsa, nawe arubatse, afite umuhungu mwiza witonda nka se. Papa, nanjye wasize mfite imyaka 6 ubu ndubatse, nitwa maman Imena. Umuhungu wanjye akunda gusoma nkanjye nawe, Papa. Nubwo atarabasha kwisomera aragenda agatora igitabo mu kabati akanzanira ngo musomere, nzi neza ko mwari kujya mugirana ibihe byiza iyo uza kuba ukiriho. BUTERA...BUTERA...BUTERA, izina ryawe ntirizazima tukiriho!"

Sandrine Isheja wari ufite imyaka itandatu muri jenoside ubu arubatse, yasezeranye na Kagame Peter muri Nyakanga 2016 ndetse banafitanye umwana w’umuhungu ufiti imyaka itatu witwa Imena.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo