Inzitane Se wa Stromae yanyuzemo kugeza yishwe muri Jenoside yo muri Mata 1994

Umubyeyi w’umuhanzi w’icyamamare Stromae, ni umwe mu barenga miliyoni imwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Mbere y’uko yicwa ariko, yari yarahuye n’ibibazo byinshi by’ivanguramoko, kubihunga ninabyo byatumye ahura n’umubiligikazi baje kubyarana Stromae.

Umwe mu bavandimwe ba Stromae wo kwa Se wabo utarashatse ko amazina ye atangazwa yaganiriye na The New Times agaragaza uburyo umubyeyi w’uyu muhanzi yanyuze mu nzira y’inzitane ikikijwe n’ibibazo by’ibanguramoko n’itotezwa byaje kumugeza ku rupfu muri Jenoside nyirizina yo muri Mata 1994.

Se wa Stromae; Rutare Pierre, yavukiye i Nyarugenge mu mujyi wa Kigali mu mwaka w’1958, avuka mu muryango w’abana barindwi. Umuryango we watuye i Nyamirambo, ariko ibibazo by’ivangura rishingiye ku moko n’itotezwa byatumye benshi bahunga igihugu mu mwaka w’1959, byanateye ubwoba umuryango wa Rutare Pierre, maze Se witwaga Gasamagera Gabriel (Sekuru wa Stromae ubyara se) afata icyemezo cyo kwimurira umuryango we i Shyorongi.

Uyu mukuru wa Stromae wo kwa Se wabo, avuga ko byari ibintu bitoroshye kubasha kumenyera ubuzima bw’i Shyorongi ahari ingo nkeya icyo gihe, zari zigoswe n’ibihuru byari indiri y’inyamaswa nyinshi zitandukanye, mu gihe uyu muryango wari waramenyereye ubuzima bwo mu mujyi wa Kigali. Gusa ariko, ntayandi mahitamo yari ahari. Se wa Stromae yaje kwiga amashuri ye yisumbuye mu kigo cya Collège de Rulindo, aza kuhava akomereza muri Collège St. André y’i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.

Murumuna wa Rutare Pierre witwaga Paul, yaje gupfa yishwe no gutwikwa mu buryo bwabaye amayobera kugeza n’uyu munsi. Urupfu rwa Paul rwatumye Rutare Pierre agira ubwoba cyane, afata icyemezo cyo guhita ashaka uko yahunga igihugu. Mu mwaka we wa nyuma w’amashuri yisumbuye, yari yarabashije kubona urwandiko rw’inzira (Passport), ibintu bitari byoroshye icyo gihe ku witwaga Umututsi wese kuba yabona urwandiko rumwemerera kujya mu mahanga. Nyuma rero mu mwaka w’1978 yaje no kubona VISA y’u Bubiligi, yereka Se Gasamagera ibi byangombwa amusaba ko yamufasha kugirango ahungire hanze y’igihugu, undi na we nta kuzuyaza ahita amushyigikira.

Rutare Pierre wagiye mu Bubiligi afite imyaka 20 y’amavuko, yagezeyo abasha kurangiza amashuri ye yisumbuye, ahita abona uburyo bwo gukomeza yiga Kaminuza aho yize ibijyanye n’ubwubatsi (Civil engineering and architecture /génie civil et architecture), muri imwe muri Kaminuza zigenga muri iki gihugu.

Mukuru wa Stromae wo kwa Se wabo, ashimangira ko kubasha kwiga yiyishyurira byari ibintu bitoroshe kuri Rutare Pierre, ari nayo mpamvu byamusabye gukora iyo bwabaga ngo abashe kwirwanaho.

Yagize ati: “Ntabwo byari ibintu byoroshye kubasha kwiyishyurira nk’umunyamahanga muri Kaminuza yo mu Bubiligi, nta nkunga ya buruse ufite. Byamusabye gukora amanywa n’ijoro, yigaga kumanywa hanyuma ninjoro agakora akazi kamuha amafaranga. Mu byo yakoze, yigeze gukora kuri sitasiyo ya Esansi, aho byamusabaga kudasinzira, agahora areba igihe cyose, ibyo ni bicye mu byo yabashije kumbwira.”

Gasamagera Gabriel yageragezaga gufasha umuhungu we Rutare Pierre, ndetse yari anishoboye ariko nanone ntibyari byoroshye kuko yari afite umuryango munini. Rutare Pierre, yakoze ibishoboka byose aritanga ngo abashe kwiga, maze biza kurangira atahukanye intsinzi, arangiza amasomo ye mu by’ubwubatsi muri iki gihugu cy’u Bubiligi, hari mu mwaka w’1986.

Hagati aho ariko, mu gihe Rutare Pierre yigaga mu Bubiligi yaje guhura na Miranda Marie Van Haver bamenyaniye mu mujyi wa Buruseri (Bruxelles), gusa ntawigeze amenya iby’umubano n’urukundo rwabo. Muri Werurwe 1985 baje kwibaruka umwana w’umuhungu bamwita Paul Van Haver ari we waje kuba umuhanzi w’icyamamare uzwi n’uyu munsi nka Stromae.

Amazina yahawe uyu muhanzi Stromae akivuka, hari benshi bibwira ko nta rya se ririmo, nyamara harimo izina rifite igisobanuro n’amateka akomeye kuri Rutare Pierre. Paul Van Haver; ni amazina atatu arimo Van Haver rya nyina, naho izina Paul ni irya wa murumuna wa Rutare Pierre wishwe atwitswe bigatera Rutare ubwoba ari nabwo byatumye ahunga. Muri macye, Paul niwe wabaye intandaro yo guhunga kwa Rutare Pierre kwaje no gutuma uyu mugabo ahura n’umubiligikazi babyaranye Stromae, bityo kumwita Paul bifite igisobanuro gikomeye cyane.

Nyuma y’ivuka rya Stromae, Rutare Pierre ntiyamaze igihe kirekire cyane muri iki gihugu cy’u Bubiligi, bitewe n’uko nyuma yo kubona impamyabumenyi ye mu 1986, Se Gasamagera yamutumyeho ko amukeneye, amusaba ko yagaruka mu rugo. Rutare Pierre niwe mwana we wari warize cyane, akaba ari na we yashakaga gushinga imicungire y’umutungo w’umuryango kandi yifuza ko yamuba hafi.

Nyuma yo kugera mu Rwanda, Rutare Pierre yakunze kujya asubira mu Bubiligi gusura umuhungu we na nyina, byibuze akaba yarajyagayo rimwe mu mwaka n’ubwo byari ibintu bihenze. Nyuma Miranda Marie Van Haver na we yaje kuzana na Stromae mu Rwanda akiri umwana muto, maze bombi bishimirwa mu muryango wabo i Shyorongi, n’ubwo uyu mubiligikazi yaje gufatwa na malariya igatuma ataguma mu Rwanda igihe kirekire.

Nyuma Rutare yaje gushakana n’undi mugore, babyarana abana bane n’ubu bakiriho, bivuga ko ari abavandimwe ba Stromae ariko badahuje nyina. Abo ni Ibrahim Cyusa; umuhanzi akaba n’umubyinnyi mu itorero Inganzo Ngari, habaza Kevin Rutare uba mu mujyi wa Luxembourg akaba ari n’umukinnyi ukomeye ku rwego rw’igihugu mu mikino ngororamubiri yo gusimbuka. Aba bahungu kandi bavukana n’abakobwa babiri; Cynthia Rutare na Ornelle Rutare biga mu gihugu cy’u Bubiligi.

Dusubiye inyuma gato, ubwo Rutare yagarukaga mu Rwanda mu 1988, nabwo umwuka wa Politiki ntiwari mwiza, byamusabaga kwitarwarika. Yahise ashinga Kompanyi yigenga mu mujyi wa Kigali, ayita “Bureau de Deux Génies” (B2G). Yari ifite icyicaro hejuru mu muturirwa wari uzwi cyane icyo gihe, aho bitaga kwa Bayingana. Iyi nzu magingo aya iracyahari, ariko ntikigaragara kubera imiturirwa iyisumba yubatswe nyuma iruhande rwayo.

Rutare Pierre yakoze ibishushanyo mbonera by’inyubako zitandukanye zubatswe mu mujyi wa Kigali icyo gihe, ndetse muri ibyo hakaba harimo igishushanyo mbonera cy’isangano ry’imihanda (Rond Point / Roundabout) ryo mu mujyi wa Kigali rwagati, rikaba ryaragumye uko ryari rimeze kugeza mu mwaka wa 2005 ubwo habagaho kurivugurura rikamera uko rimeze ubu. Mu zindi nyubako Rutare Pierre yakoreye ibishushanyo mbonera, harimo nyinshi mu nzu zari zigezweho cyane icyo gihe zubatswe ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali.

Tugarutse kuri sekuru wa Stromae ; Gasamagera Gabriel, na we yari amaze imyaka myinshi ahura n’ibibazo by’ivanguramoko n’itotezwa rishingiye ku moko. Nyuma yo kuvukira i Bumbogo mu Karere ka Gasabo, Gasamagera yaje kubona akazi ko gukorana n’inzobere mu bwubatsi zakomokaga mu Buligi, bakaba barafatanyije kubaka imihanda y’ingenzi yubatswe mu Rwanda mu myaka yo mu 1960, aho yakoreraga Minisiteri y’ibikorwa remezo yitwaga MINISTRAP ubu ikaba yitwa MININFRA.

Yari umukozi w’umunyamurava cyane wakoraga ntananirwe, ari nabyo byari byaratumye bamuhimba akazina ka “Locomotive” . Uburyo yakomezaga kugenda atera imbere anakundwa n’abo Babiligi kandi yari umututsi, byatumye abayobozi bakuru muri Leta y’icyo gihe batangira kumwikanga, maze biza gutuma amera nk’ufungishijwe ijisho mu gihe cy’imyaka myinshi.

Rutare Pierre, Se Gasamagera Gabriel n’abandi benshi bo mu muryango wabo, bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, Jenoside yaguyemo abarenga miliyoni.

Stromae akiri umwana yigeze kuzana na nyina mu Rwanda gusura se

Gasamagera Gabriel, Sekuru wa Stromae akaba se wa Rutare na we yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Igishushanyo mbonera cya Jet d’eau yo mu masangano y’imihanda mu Mujyi wa Kigali rwagati mbere y’uko kivugururwa...cyakozwe na Rutare Pierre

Stromae n’umuvandiwe mwe we Cyusa ubyina mu Nganzo Ngali ubwo bifotozanyaga ubwo uyu muhanzi aheruka mu Rwanda muri 2015

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo