Inganzo yanjye muri iyi minsi iri kunyerekeza mu ndirimbo za ‘Gospel’ – Naason (Video)

Umuhanzi Naason avuga ko muri iyi minsi inganzo ye imwerekeza ku guhanga indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ari nayo mpamvu hari zimwe azashyira kuri album ye nshya ikoze mu buryo bwa ‘Accoustic’.

‘Bye bye’ niyo ndirimbo mu zo kuramya no guhimbaza Imana Naason yashyize hanze muzizasohoka kuri album nshya.

Ati “ Ibihe ndi kujyamo, inspiration mfite cyane ziri kuza ari gospel. Mu ndirimbo zizasohoka kuri album nshya hazaba hariho 3 zo kuramya no guhimbaza Imana.”

Naason avuga ko nubwo nubusanzwe asanzwe ari umukristo usengera muri Restoration Church ariko ngo muri iki gihe nibwo ari kwiyumvamo cyane guhanga indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu ndirimbo 12 azasohora kuri album nshya, Naason avuga ko hazaba harimo n’indirimbo ze za kera azasubiramo mu buryo bunonosoye.

Naason yamenyekanye cyane ubwo yaririmbaga indirimbo ‘Mpa amahoro’ ndetse na ’Mfite amatsiko’. Yakurikijeho “Indwara y’Urukundo,” “Nyigisha,” “Kibonumwe,” “Ndakwimitse,” “Ab’Isi,” “Inkuru Ibabaje ” n’izindi zinyuranye.

Kanda han urebe amashusho ya Bye Bye ya ’Naason’

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo