Ingabire Grace ni we watorewe kuba Miss Rwanda 2021

Ingabire Grace ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 asimbura Nishimwe Naomie wari wari wambaye ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2020.

Hari mu birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021 bibera muri Intare Conference Arena i Rusororo.

Bitandukanye n’imyaka yabanje kuva iri rushanwa ryatangira kuba, nta bafana bemerewe kugera aho ryabereye kubera ingamba zashyiriweho kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Igisonga cya Mbere yabaye Akaliza Amanda naho Igisonga cya kabiri yabaye Umutoni Witness .

Ingabire Grace yahawe ibihembo birimo imodoka nshya ya Hyundai Creta 2021 itangwa na Hyundai Rwanda.Azajya ahembwa amafaranga y’u Rwanda 800.000 ku kwezi azatangwa na Miss Rwanda Organization.

Mu bindi bihembo birimo buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali, umushinga we uzaterwa inkunga na Africa Improved Food na Banki ya Kigali, Lisansi y’ umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum, Internet y’umwaka wose azahayibwa TruConnect Rwanda, gutunganywa umusatsi mu gihe cy’umwaka bizakorwe na Keza Salon.

Yemerewe kuba mu mpera z’icyumweru we n’umuryango we batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’umwaka wose, kurya no kunywa mu gihe cy’umwaka wose muri Cafe Camellia ndetse azahabwa telefoni igezweho azahabwa na MTN Rwanda.

Ingabire Grace w’imyaka 25 y’amavuko wari wambaye numero 07, yinjiye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 ahagarariye Umujyi wa Kigali, akaba yararangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yize ibijyanye n’imibyinire ihuzwa n’imitekerereze.

Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace

Ingabire yize ibijyanye n’imibyinire ihuzwa n’imitekerereze ari nayo mpano yagaragaje mu irushanwa

Uhereye i bumoso hari igisonga cya Mbere, Akaliza Amanda, Ingabire Grace n’Igisonga cya kabiri Umutoni Witness

Miss Ingabire yahise yinjira mu modoka ya Hyundai Creta nshya yahembwe ifite agaciro ka Miliyoni 38 FRW

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo