Impamvu Meddy yakuwe ku rubyiniro mu gitaramo cyo kwita izina

Impamvu Meddy yakuwe ku rubyiniro aririmbye iminota 15 gusa ngo byatewe nuko uyu muhanzi yagiye ku rubyiniro ku masaha yari yateganyirijwe Ne-Yo bituma abajyanama ba Ne-Yo basaba ko yakurwaho kugirango umuhanzi wabo yubahirize isaha iri mu masezerano.

Meddy ni umwe mu bahanzi bari bitezwe cyane mu gitaramo cyo kwita izina yahuriyemo n’abandi barimo Umunyamerika Neyo.

Abayoboye igitaramo bahamagaye Meddy ngo aze ku rubyiniro ku isaha ya saa yine n’iminota 40.

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda yakoze indirimbo ze eshatu gusa ahita ava ku rubyiniro mu buryo bwatunguranye abafana be ntibasobanurirwa impamvu agiye batanyuzwe.

Bikiba umwe mu bakorana na Meddy byahafi yabwiye Genesisbizz dukesha iyi nkuru ko nawe byamutunguye atazi uko byagenze.

Gusa ngo impamvu yabiteye ahanini ni abateguye igitaramo bakoresheje nabi igihe bitewe no gukererwa.

Ubundi ngo Meddy byari biteganyijwe ko agomba kujya ku rubyiniro ku isaha ya saa tatu agakora igihe kingana n’isaha saa yine abazanye na Ne-Yo bagatangira kubaka indi Stage y’uyu muhanzi.

Meddy agitangira kuririmba abo kwa Ne-yo basabye ko habaho kubahiriza igihe nkuko babyumvikanye mu masezerano kugirango umuhanzi wabo aririmbire ku isaha.

Manager wa Ne-yo yabwiye abateguye iki gitaramo barimo Ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB), Rwanda Convention Bureau (RCB) na EAP ko ibyo nibidakorwa umuhanzi wabo ava mu buryohe bw’igitaramo ntaririmbe.

Izindi mpamvu batangaga bavugaga ko ashaka kuririmba hakiri kare nkuko babisezeranye kuko mu gitondo yari afite urugendo rwo gusubira muri Amerika.

Ku byabaye Meddy ntacyo arabitangazaho bitewe nibyo yakorewe bitagaragaye neza ku bantu bari bishyuye baje kumureba.

Mushyoma Joseph uzwi nka Boubu ukuriye EAP iri mu bateguye iki gitaramo nawe ntacyo arasobanura kuri iki kibazo cya Meddy. Na telefone ye igendanwa iracamo ariko ntayitaba.

Abandi bahanzi bose baririmbye muri iki gitaramo bakoze igihe bahawe cyose uretse Meddy wahuye n’ibyo bibazo bitewe no gutinda gutangira kw’iki gitaramo.

Byari biteganyijwe ko igitaramo gitangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ntabwo ariko byaje kugenda kuko umuhanzi wa mbere yagiye ku rubyiniro ku isaha ya saa tatu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo