Ikimero cy’abakobwa bazahagararira Intara y’Amajyepfo - AMAFOTO

Abakobwa 10 nibo batsindiye kuzaserukira intara y’ Amajyepfo muri Miss Rwanda 2019.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ukuboza 2018 nibwo habaye igikorwa cyo gutoranya abakobwa bazahagararira iyi Ntara. Ni igikorwa cyabereye muri Hotel Credo mu Karere ka Huye

Muri iyi Ntara niho hagaragaye umubare munini w’abakobwa bitabiriye aya majonjora ugereranyije n’izindi zabanje. Muri rusange hiyandikishije abakobwa 67, hitabira abagera kuri 40 ariko 20 baba aribo buzuza ibisabwa.

Nyuma yo kubazwa n’akanama nkemurampaka, abakobwa 10 nibo bemerewe gukomeza mu kindi cyiciro.

Kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukuboza 2018, iri jonjora rirakomeza hatorwa abazaserukira Intara y’u Burasirazuba mu gikorwa kibera Silent Hill muri Kayonza.

Abakobwa bazaba batoranyijwe mu Ntara zitandukanye no mu Mujyi wa Kigali bazatorwamo abajya mu mwiherero ku wa 5 Mutarama 2019 naho Miss Rwanda 2019 atorwe mu birori bikomeye bizaba ku wa 26 Mutarama 2019.

Nyampinga w’u Rwanda 2019 azahabwa amasezerano yo kuba Ambasadeli wa Cogebanque itera inkunga iri rushanwa ndetse ajye ahembwa umushahara wa 800,000 Frw n’imodoka nshyashya.

Aba nibo bakobwa 10 bazahagararira Intara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda 2019:

Tuyishimire Cyiza Vanessa

Uwicyeza Pamella

Niyonsaba Josiane

Uwihirwe Roseylene

Mutoni Oliver

Uwase Muyango Claudine

Umukundwa Clemence

Umurungi Sandrine

Uwase Nadine

Teta Fabiola

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo