Icyamamare mu njyana ya Zouk, Slai araye mu Rwanda [AMAFOTO]

Icyamamare mu Njyana ya Zouk , Slaï ukomoka mu Bufaransa yageze mu Rwanda aho aje gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cy’imbonekarimwe azakora tariki 22 Gashyantare 2019.

Slai yageze mu Rwanda ahagana ku isaha ya Saa Moya n’igice z’ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Gashyantare 2019.

Tariki 22 Gashyantare 2019 nibwo Slaï azaririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction. Nicyo gitaramo cya mbere cya Kigali Junction kizaba kibaye mu mwaka wa 2019.

Akigera mu Rwanda yatangaje ko azafasha abazitabira icyo gitaramo kugira ibihe byiza.

Yagize ati " Ni iby’agaciro kuba ndi hano mu Rwanda. Ni amahirwe akomeye ngize. Abazaza mu gitaramo ku wa Gatanu ndabasezeranya kuzagira ibihe byiza kuko aribwo buryo nzaba mbonye bwo gusabana n’abanyarwanda no kureba uko bakunda umuziki wanjye."

Slaï yavutse tariki 10 Gashyantare 1973 muri Val-d’Oise mu gihugu cy’Ubufaransa.

Indirimbo ye yise ‘Flamme’ iri mu zamumenyekanishije cyane. Muri 2002 yasohoye Album yitiriye izina rye. Iyo Album yari iriho indirimbo yakunzwe cyane yise ‘La dernière danse’. Nyuma yaho yakomeje gukora albums zinyuranye.

Izindi ndirimbo zakunzwe cyane harimo Ne rentre chez To ice soir, Ca ne te convient Pas, Une derriere chance, Autour de toi n’izindi zinyuranye.

PHOTO: UWIHANGANYE Hardi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo