Icyamamare muri muzika ya Afurika y’Epfo Johnny Clegg yatabarutse

Izina rya Johnny Clegg riramamaye muri Afurika y’Epfo n’ahandi hatandukanye muri Afurika no ku isi, akaba yaraye atabarutse ku myaka 66, azize indwara ya kanseri y’impindura ("pancréas").

Uyu mugabo bakundaga kumwita ’white Zulu’, azwi cyane kubera muzika ye yarwanyaga politiki y’ivangura ya apartheid mu bihe byari bigoye kuririmba iyo ngingo.

Ronny Quinn wari umaze imyaka myinshi ahagarariye ibikorwa bye bya muzika ni we watangaje urupfu rwa Jonny.

Yavuze ko Johnny azakomeza kwibukwa n’umuntu wese w’Umunyafurika.

Ubutumwa bw’akababaro no kwihanganisha umuryango we bwakomeje kwisukiranya kuri uyu mugabo wakoze muzika yamagana ivanguramoko ryakorwaga n’abazungu nawe ari umuzungu.

Johnny yaririmbye mu mihango yo guherekeza umukambwe Nelson Mandela.

Johnny yabashije kwiga kuvuga no kuririmba mu rurimi rw’iki-Zulu, umuziki we uramamara cyane mu Banyafurika y’Epfo ndetse no mu bantu benshi muri Afurika.

Johnny asize umugore we bari bamaranye imyaka 31 n’abahungu babiri Jesse na Jaron.

Indirimbo ze nka ’Asimbonanga’ (yaririmbanye na Savuka), ’Scatterings of Africa’, ’Africa’, ’Ibhola lethu’ n’izindi zizakomeza kwibuka ibihe byose.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo