Ibirori bya MTV Video Music Awards byatuwe Chadwick Boseman

Ibirori by’ibihembo bya muzika bizwi cyane nka MTV Video Music Awards babituye ikirangirire muri cinema Chadwick Boseman, wapfuye ku wa gatanu afite imyaka 43 azize kanseri y’urura runini yari amaranye imyaka ine.

Ibi birori byabaye mu ijoro ryo ku cyumweru hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’iyakure, Keke Palmer wari ubiyoboye yabitangije agira ati:

"Mbere yo kujya mu muziki, reka tubanze tuvuge ku kababaro dufite ko kubura Chadwick Boseman, umukinnyi wa cinema w’impano yabereye benshi urugero".

Uyu wari uyoboye ibi birori yavuze ko babituye uyu mugabo "wagize akamaro ku buzima bwa benshi".

Muri ibi birori berekanye amashusho ya Boseman harimo ubwo yari yaje mu birori bya MTV Movie and TV Awards mu 2018.

Nyuma y’urupfu rwa Boseman nibwo byatangajwe ko no mu gihe yakinaga cinema ze ziheruka yari ku rugamba n’iyo kanseri, aho yagiye abagwa kenshi muri icyo gihe kandi agakomeza ibyo bikorwa nk’uko umuryango we wabitangaje.

Boseman yakinnye cinema zitandukanye ariko amenyekana cyane ku isi kubera iyitwa Black Panther yasohotse mu 2018.

Izindi nka 21 Bridges yo mu 2019 na Da 5 Bloods yasohotse muri uyu mwaka nazo yazikinnyemo.

Mu muhango waraye ubaye wo gutanga ibihembo bya MTV Video Music, Lady Gaga ni we wiganje kuko yatsindiye ibihembo bine wenyine.

Ibyo birimo; uwarushije abandi, indirimbo yarushije izindi, no gufatanya kw’abahanzi (collabo)kwiza kurusha ukundi kose, n’igihembo gitanzwe bwa mbere cyitwa ’Tricon award’ cy’umuhanzi wigaragaje muri muzika, imideri na cinema.

Ibi birori byashojwe n’indirimbo y’itsinda rya muzika The Black Eyed Peas, aho umwe muri bo yavuze arangurura ati: "Wakanda forever", imvugo ikoreshwa muri film ya Black Panther.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo