Abantu babarirwa mu bihumbi nibo baraye bitabiriye igitaramo cy’amateka cyakozwe na Yvan Buravan ubwo yamurikaga album ye ya mbere yise The Love Lab.
Hari mu gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ukuboza 2018. Cyabereye muri Camp Kigali.
Saa tatu zuzuye nibwo Buravan yinjiye bwa mbere ku rubyiniro mu mwambaro w’abakora muri Labolatoire hamwe n’abari kumwe nawe. Abantu bose bari mu ihema rya Camp Kigali bari bahagurutse ubona batewe amatsiko n’ibiri bukurikire.
Buravan yahereye ku ndirimbo yise ’Majunda’ ari nayo ya mbere yashyize hanze ubwo yatangiraga muzika mu myaka n’igice ishize. Yanaririmbye kandi Si Belle’ , ’Heaven,’ ’Bindimo,’ n’iyitwa ’Malaika’. Buravan kandi yaririmbye indirimbo zirimo n’izitarasohoka nka ’Oroha’ yakoranye na Charly & Nina ndetse na ’Canga irangi’ yakoranye na Active.
Uretse abahanzi bakizamuka, Charly & Nina, Active na Uncle nibo bafashije Yvan Buravan mu kumurika Album ye.
Muri iki gitaramo, Yvan Buravan yagaragaje ko ari mu bakunzwe cyane mu Rwanda muri iki gihe ndetse byahamijwe n’ubwitabire bwagaragaye mu gitaramo cye. Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ni umwe mu banyacyubahiro bacyitabiriye.
Burabyo Michael na Uwikunda Elizabeth , ababyeyi ba Yvan Buravan nabo bari mu bitabiriye iki gitaramo ndetse se wa Buravan yamusanze ku rubyiniro ari na we Buravan yavuze ko akomoraho inganzo.
Dushime Burabyo Yvan ukoresha mu muziki amazina ya Yvan Buravan yakoze iki gitaramo nyuma y’uko aherua kwegukana irushanwa ry’umuziki ya ‘Prix Decouverte 2018’, ritegurwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).
Abantu bari benshi cyane
Buravan n’abamufashije bahaye ibyishimo bisesuye abitabiriye iki gitaramo
Asinah yagiriye ibihe byiza muri iki gitaramo
Shaddy Boo na we yabyinnye biratinda
Uyu mukino ushushanya ’love lab’ yamurikwaga washimishije cyane abitabiriye iki gitaramo
Gahongayire na Masamba bari baje gushyigikira Yvan Buravan
Olivier Nduhungirehe , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’umuryango we
Maman wa Buravan yari yaje kumushyigikira
Se wa Buravan yamusanze ku rubyiniro aramufasha
Byari ibyishimo bisesuye
PHOTO:Muzogeye Plaisir/ Kigali Today