Hatoranyijwe abanyamideli bazitabira Rwanda Modesty Fashion Show 2018 - AMAFOTO

Mu gihe habura igihe gito ngo igitaramo kimenyerewe hano mu Rwanda cyo kwerekana imideli (Modesty Fashion show 2018) kibe, hatoranyijwe abanyamideli bazifashishwa muri icyo gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya 3.

Ni igikorwa cyabereye kuri ONOMO Hotel akaba ari nayo hotel izaberamo icyo gitaramo. Muri iki kigikorwa cyo gutoranya aba banyamideli hagaragayemo ubuhanga butandukanye aho bagaragaje ubuhanga mu kugenda, imyambarire n’ibindi...

Ngabitsinze Abdul Wahabi usanzwe utegura iki gikorwa yadutangarije ko ibikorwa byose bimeze neza ndetse ngo biteguye umunyamideli uturutse mu Buhinde uzabafasha kuzamura impano z’abashya bari kwinjira muri uyu mwuga.

Ati " Kuri iyi nshuro ya gatatu ya Rwanda Modesty Fashion Show navuga ko hagiye kuba agashya ko kuba tuzakorana n’aba designers bashya bari kuzamuka muri uyu mwuga . Hazaba aharimo umu nyamideli uzaturuka mu Buhinde tuzakorana kandi mu rwego rwo kuzamura abanyamideli turi kureba uburyo twazatora umu nyamideli mwiza kugirango n’abandi bazakomeze gukora cyane,...

kandi muri aba banyamideli urabona ko bakiri bato nubwo dusanzwe dufite abanyamideli dukorana twashatse no gufata aba nyamideli bato bahari bashoboye tubazamure niyo mpamvu twakoze iki gikorwa cyo gutoranya aba nyamideli hirya no hino muri Kigali kugira ngo hatazagira ubura ayo mahirwe kandi ashoboye."

Yunzemo ati " ...ntabwo wasubiza inyuma umunyamideli ubona ko ashoboye rero twatoranyije abanyamideli bashoboye kandi bose bafite ubushake bwo gukora uyu mwuga."

Iki gikorwa cya Rwanda Modesty Fashion show 2018 igiye kuba ku nshuro ya gatatu giteganyijwe kuwa 16 Ukuboza 2018 kuri ONOMO Hotel.

Ngabitsinze Abdul Wahabi usanzwe utegura iki gikorwa

Abari bashinzwe gutoranya abitwaye neza

PHOTO:UWIHANGANYE Hardy

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Abalisa pele

    Ubutumwa natanga nukubwira ababatu nti mbifurije amahirwe

    - 29/11/2018 - 15:16
  • Abalisa pele

    Ubutumwa natanga nukubwira ababatu nti mbifurije amahirwe

    - 29/11/2018 - 15:16
Tanga Igitekerezo