Hagromovic Umufana wa AS Kigali yayihangiye indirimbo isobanura ko ari yo ‘Bami b’Umurwa (YUMVE)

Umwe mu bafana bakomeye b’ikipe ya AS Kigali, Hagumintwari Jean Claude uzwi nka Hagromovic yashyize hanze indirimbo ya kabiri yaririmbiye iyi kipe yitwa ‘ABAMI B’UMURWA AS Kigali’ irata ubuhangange bwayo n’imigabo n’imigambi ifite yo gukomeza kuba ‘ikipe ya mbere iyoboye umupira w’amaguru mu Mujyi wa Kigali’.

Hagromovic uvuga ko amaze imyaka 17 afana akanakurikiranira hafi AS Kigali avuga ko yayikunze kuko yatangiye ikinisha abana bavukaga mu Mujyi wa Kigali ari na ho na we yavukiye, bamwe muri abo bakaba bari abaturanyi be.

Ngo kwita iyi ndirimbo ‘ABAMI B’UMURWA’ ngo ni ugusubiza by’umwihariko abafana ba Kiyovu Sports, indi kipe mukeba wa AS Kigali na bo go bajyaga bavuga ko ikipe yabo ari yo iyoboye umujyi mu mupira w’amaguru.

Ngo yahimbye iyi ndirimbo kandi ashaka kubwira abatega iminsi AS Kigali by’umwihariko mu marushanwa nyafurika agira ati “Muzatwumva.”

‘ABAMI B’UMURWA As Kigali’ ni indirimbo ya kabiri Hagromovic yahimbiye AS Kigali nyuma y’indi yitwa ‘AS Kigali Song’ imaze iminsi ikaba isanzwe inakoreshwa mu biganiro bitandukanye bya siporo byo ku maradiyo.

Iyi ndirimbo imara iminota 4 n’amasegonda 9 wayumva unyuze hano https://www.youtube.com/watch?v=y14drARfivE

Uretse guhimbira AS Kigali izi ndirimbo, Hagumintwari avuga ko yanashinze itsinda ry’abafana b’iyi kipe ryitwa ‘Family and Friends Fan Club’ rigizwe n’abanyamuryango basaga 100, akab anateganya gufungura irindi mu Murenge wa Kigali ahitwa i Rwesero.

Iyi ndirimbo iri mu majwi, Hagromovic avuga ko azayikorera amashusho (video) AS Kigali niramuka isezereye CS Sfaxien yo muri Tuniziya bazakina.

Avuga ko bitamworoheye gukora iyi ndirimbo muri ibi bihe bitoroshye bya Covid-19 kuko gukora izi ndirimbo yirya akimara mu gihe nta n’ahandi hantu hafatika akura amikoro.

Ngo amaze imyaka 17 afana AS Kigali

Hagromovic saba ubuyobozi bwa AS Kigali by’umwihariko n’ubw’Umujyi wa Kigali muri rusange kumufasha no kumugenera ka ‘motivation’ mu buryo bumwe cyangwa ubundi, byatuma ibikorwa by’ubukangurambaga byakundisha kurushaho iyi kipe abikorana umurava uruseho.

Ati “Nk’ubu ikipe yanjye [AS Kigali] yagiye muri Tuniziya, nakabaye naruriranye na yo indege [Aseka].”

Ngo byafasha kandi gukomeza gucengeza muri rubanda no gukomeza kumenyekanisha ubutumwa bw’Umujyi wa Kigali ari na bwo ntego nkuru zawo ari zo ‘Isuku n’Umutekano’ cyane ko anaburirimba iteka muri izi ndirimbo ze.

Umva hano ‘Abami b’Umugi’ indirimbo ya Hagromovic unakore ‘Subscribe’

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo