FESPAD: Sauti Sol yasobanuye impamvu abantu bayitegereje amaso agahera mu kirere

Itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya ryiseguye ku bafana baryo n’abanyarwanda muri rusange baritegereje mu gitaramo gifungura FESPAD bikarangira batabataramiye. Ngo impamvu sibo yaturutseho.

Mu ijoro ryo ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Nyakanga 2018, muri Parking ya Stade Amahoro haraye habereye igitaramo cyo gufungura ku mugaragaro iserukiramuco ry’imbyino nyafurika, FESPAD.

Itsinda rya Sauti Sol ryari mu bahanzi bagombaga kuririmba ariko igitaramo cyasojwe ritageze ku rubyiniro ngo ritaramire imbaga yari iri aho.

Mbere abari muri icyo gitaramo babwiwe ko iri tsinda riri kuva ku kibuga cy’indege rirahagera mu mwanya uwo ariwo wose. Ibyuma biranjije gutunganywa ndetse n’abacuranzi babo bamaze kuhagera , mu buryo butunguranye abitabiriye bongeye kubwirwa ko Sauti Sol itakiririmbye.

Ibi byababaje benshi mu bari bayitegereje igihe kigera ku isaha yose bazi ko iri buririmbe ariko bikaza kurangira nubwo yari yahageze itiyeretse abafana. Amwe mu makuru avuga ko yari ifite ikindi gitaramo mu kabyiniro gihuje amasaha n’igihe yagereye i Kigali.

Kuri uyu wa mbere tariki 30 Nyakanga 2018, Sauti Sol yashyize hanze itangazo risobanura impamvu yo kuba batataramiye abanyarwanda ndetse banaboneraho kubiseguraho. Ikibazo ngo cyabaye hagati y’abateguye igitaramo n’abari bashinzwe kukimenyekanisha.

Muri iri tangazo, abagize iri tsinda batangaje ko nabo kuba bataririmbye byababaje. Bakomeza bavuga ko abashinzwe gutegura iki gitaramo babasabye ko bazaririmba muri FESPAD , bakabibemerera. Ariko icyo gihe ngo bari mu kindi gitaramo muri Zambia.

Nubwo ngo bari bafite akazi kenshi bagombaga gukora muri Zambia, bemeye kuza kuririmbira mu Rwanda kuko ngo bahora iteka bumva bashimishijwe no gutaramira muri Kigali ndetse ngo bakaba basanzwe bagirana ibihe byiza n’abafana bo mu Rwanda.

Iryo tangazo rikomeza rigira riti " Indege yagombaga kutuzana yari yateguwe na ba nyiri gutegura igitaramo , yagombaga kugera mu Rwanda saa tatu n’igice z’ijoro. Tukigera mu Rwanda, twabwiwe ko igitaramo kiri busozwe saa yine n’igice z’ijoro.

Tukimenya ko ariko bimeze, twakoze uko dushoboye ngo tuhagerere ku gihe. Mu gihe abacuranzi bacu bari bamaze kugera kuri Stage, hatangajwe ko iserukiramuco risojwe bityo ko kuririmba kwacu gukuweho."

Itangazo rya Sauti Sol risoza rivuga ko nabo byababaje ariko ko kuba bataririmbye bitari bikiri mu maboko yabo kuko ngo iyo biba ku bwabo bari kuririmba neza nkukon basanzwe babigenza.

Itangazo rya Sauti Sol risobanura impamvu bataraye baririmbye mu gitaramo gifungura FESPAD

Sauti Sol yo iri mu bahanzi bagezweho cyane muri iyi minsi muri Afurika y’Uburasirazuba, ikunzwe cyane iwabo muri Kenya ndetse yanakoze ibitaramo byitabiriwe mu buryo bukomeye mu Rwanda mu bihe bitandukanye.

Uretse Sauti Sol itaririmbye, abahanzi baririmbye mu gitaramo cya mbere cya FESPAD bari babanjirijwe n’ibirori byiganjemo imbyino byabaye ku manywa. Abandi baririmbye muri iki gitaramo barimo Igo Mabano, Knowless, Bruce Melody ndetse na Zao Zoba wishimiwe cyane.

Casimir Zao Zoba akomoka ahitwa Goma Tsé-Tsé muri Congo Brazzaville. Zao Zoba yamenyakanye cyane kubera indirimbo ye yitwa ‘Ancien Combattant’. Zao Zoba afite
kandi izindi ndirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye zirimo ‘Sorcier ensorcelé’, ‘Corbillard’ n’izindi.

Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino ‘Fespad’ riri kubera mu Rwanda ku nshuro ya cumi. Ryatangiye kuri uyu wa 29 Nyakanga kugera ku wa 3 Kanama 2018.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Mizero Yvan

    Ntakundi byarangiye ......

    - 30/07/2018 - 16:29
Tanga Igitekerezo