Eesam yakoze indirimbo yatuye abakundana bitegura ’Saint Valentin’ (VIDEO)

Byiringiro Samuel ukoresha izina ry’ubuhanzi rya EeSam agarukanye indirimbo y’urukundo yise ’Bucece’ avuga ko yatuye abakundana bose bitegura kuzizihiza umunsi w’abakundana wa Saint Valentin mu kwezi kwa Gashyantare tariki 14.

EeSam ni umusore wakunze gufasha cyane umuhanzi Ama G The Black mu bitaramo binyuranye (becking) harimo n’ibya Guma Guma.

Ubu amaze gukataza muri muzika ye ku giti cye ndetse amaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo “Make me super star yakoranye na Jay Polly na Ama G The Black, Ibitendo yakoranye na Mr Kagame, Windiza yakoranye na Mico The Best kimwe n’izindi nyinshi yagiye akora.

Umuhanzi Eesam

Ubu agarukanye iyo yise ’Bucece’ yatuye abafite abakunzi bose bari mu myiteguro y’umunsi w’abakundana wa Saint Valentin.

Eesam avuga ko uyu mwaka wa 2020 ariwo yihaye ngo ashyire imbaraga nyinshi muri muzika ye ndetse abe yategura igitaramo cye bwite.

REBA HANO AMASHUSHO YA BUCECE YA Eesam

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo