Covid-19:ZACUTV yakuyeho igiciro cyacibwaga abakiriya bayo ngo barebe filime

Mu gihe u Rwanda n’isi yose byugarijwe n’icyorezo cya Cornavirus (Covid-19), abantu bose bari gusabwa kuguma mu ngo zabo, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ryiyi virus, ZACUTV isanzwe itambutsa filime z’abanyarwanda na Tanzaniya ku rubuga rwayo rwa zacutv.com iratangazako yifatanyije n’abanyarwanda aho bari ku isi bose ibaha uburyo bwo kureba izi filime ku buntu mu gihe cy’iminsi 14 ishobora no kongerwa mu rwego rwo kwifatanya nabo muri ibi bihe bya COVID-19.

Kugirango umuntu abashe kureba izi filime yabigenza ate?

Niba usanzwe ufitemo account kuri zacutv.com, ni ukujya aho bagusaba kwishyura maze ukabona ahanditse “ Coupon Code” aho ngaho ushyiramo Code yashyizweho ariyo “STAYHOME” ugahita utangira kureba. Wakanda iyi link ugahita ubona aho ushyiramo iyi code : https://www.zacutv.com/app/subscription/buy

Mukiganiro twagiranye na Wilson Misago, umuyobozi wa ZACU TV yagize ati” Zacutv isanzwe iha abantu amafilime mubihe byiza..rero ntabwo twabibagirwa no mubihe nkibi bikomeye isi yose iri kurwana no kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19 niyo mpamvu twabaye dukuyeho amafaranga twacaga abantu ngo babashe kureba filime kuri app yacu

Zacu tv ni urubuga rwa internet rumaze imyaka 2 rwerekanirwaho filime nyarwanda zitandukanye harimo izakunzwe nka City Maid, Seburikoko, Intare y’ingore, Amarira y’urukundo, Giramata n’izindi nyinshi . Kuri ubu uru rubuga rufite episode zitandukanye zirenga 1.500 ndetse n’amafilime arangira arenga 300.

Ubusanzwe abantu barebera kuri uru rubuga bishyura amafaranga angana hafi n’ibihumbi bitanu ku kwezi(5000 RWF). Zacutv.com ifite abamaze kwiyandikishaho(Subscribers) barenga ibihumbi 20 baturuka mu bihugu birenga 130 byo ku isi yose abo bakaba abenshi ari abanyarwanda baba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Zacutv.com ifite application zayo ziboneka muri Playstore kubakoresha Android ndetse no muri App store kubakoresha Ios.

Application ya Android wayidownloadinga kuri iyi link :

https://play.google.com/store/apps/...

Application ya Ios wayidowloadinga kuri iyi link :

https://apps.apple.com/us/app/zacut...

Misago Nelly Wilson, umuyobozi wa Zacu TV avuga ko muri ibi bihe isi iri kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, bahisemo kuba hafi abantu ngo babashe kureba Filime ku buntu mu gihe cy’ibyumweru 2 bishobora kongerwa

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • doreen

    iyi app ko ibyo bavuze ataribyo ujya kureba ngo subscribe for5$which is bad

    - 3/04/2020 - 13:01
Tanga Igitekerezo