Covid-19: Seburikoko na City Maid zahagaritswe gukinwa

Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ishyizeho ingamba zo gusaba abantu mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus (Covid-19), ubuyobozi bwa Afrifame Pictures itegura ikanatunganya filime z’urukurikirane Seburikoko na City Maid yatangaje ko zabaye zihagaritswe gukinwa.

Ibi bikubiye mu itangazo ryasohowe na Afrifame Pictures kuri uyu wa Kane tariki 26 Werurwe 2020.

Iri tangazo rivuga ko hashize iminsi bahagaritse ifatwa ry’amashusho y’izi filime ari nabyo bituma guhera mu cyumweru gitaha abazikurikira batazongera kubona ibice (episodes) bishya haba kuri Televiziyo y’u Rwanda cyangwa Online kugeza igihe hasazohokera irindi tangazo.

Misago Nelly Wilson washinze Afrifame Pictures akaba ari na we wandika izi filime akanazitunganga, yatangarije Rwandamagazine.com ko bari bamaze igihe batambutsa ibice bari bafashe mbere ariko ko kugeza ubu bidashoboka ko bafata ibindi bice.

Ati " Kubera gahunda ya Leta yo kuguma mu rugo twirinda ikwirakwira rya Coronavirus, birumvikana ko n’abakinnyi bagomba kuyubahiriza ari nayo mpamvu ubu twabaye duhagaritse ifatwa ry’ amashusho yazo. "

Yunzemo ati " Ubu abakinnyi bacu icyo bahugiyeho ni ugukangurira abanyarwanda kuguma mu rugo ngo tutwanye iki cyorezo bakurikira amabwiriza yose bahabwa n’inzego z’ubuzima n’iza Leta bityo nyuma yacyo bazongere kubasha kubakinira filime bakunda."

Seburikoko ni filime y’uruhererekane ikorwa na Afrifame Pictures ikaba inyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda buri wa mbere saa moya z’ijoro no kuwa gatandatu Sita zuzuye z’amanywa (12H00).

City Maid ni filime y’urukurikirane ivuga ku buzima bw’abantu bo mu Mujyi ariko igaruka ku nkuru y’ubuzima bw’umukobwa witwa Nikuze wavuye mu cyaro aje gushakisha ubuzima mu Mujyi. Inyura kuri Televiziyo y’u Rwanda buri wa Kane saa tatu z’ijoro na buri wa Gatandatu saa sita n’igice z’amanywa. Yatangiye guca kuri Televiziyo y’u Rwanda muri Kamena 2016 ari nabwo yatangiye gukinwa.

Misago Nelly Wilson ( i bumoso) ukuriye Afrifame Pictures ubwo yakiraga igihembo Seburikoko yegukanye tariki 8 Ugushyingo 2017. Seburikoko yegukanye igihembo nka Best Drama mu bihembo byahawe abanyamakuru bitwaye neza bikanahurirana n’umunsi mpuzamahanga nyafurika w’Itangazamakuru

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo