Coronavirus: Fiancée wa Davido bayimusanzemo

Chioma Rowland, fiancée w’umuhanzi Davido yasanzwemo Coronavirus (Covid-19) nkuko byemejwe n’uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria mu butumwa yanyujije kuri Twitter.

Bombi bari bavuye hanze ya Nigeria. Nta bimenyetso bagaragazaga ariko ngo bahisemo kubanza gupimwa Covid-19. Ibisubizo byemeje ko Chioma yamaze kwandura Coronavirus ariko Davido n’umuhungu wabo Ifeanyi ntibayibasangamo.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter, Davido yagize ati " Muraho mweze. Mvuye muri Amerika nyuma y’uko nsubitse ibitaramo nari kuhakorera. Fiancée wanjye Chioma na we yari amaze iminsi avuye i Londres mu Bwongereza hamwe n’umwana wacu."

" Nta bimenyetso twari dufite ariko twese twiyemeje kwipimisha Covid -19 ndetse n’abantu bacu ba hafi ndetse n’abandi bose twahuye tariki 25 Werurwe. Kubw’ibyago, ibisubizo bya fiancée wanjye byagaragaje ko yanduye Coronavirus ariko njye n’abandi bantu 31 twapimiwe hamwe , ntayo badusanganye harimo n’umwana wacu."

" Ubu tumeze neza ndetse na we ntabwo aratangira kugaragaza ibimenyetso. Ameze neza aho ari mu kato. Ubu nanjye ndi mu kato nzamaramo iminsi 14. “

" Mfashe uyu mwanya ngirango mbashimire urukundo rwanyu mudahwema kutugaragariza ndetse n’amasengesho yanyu, nanaboneraho gusaba buri umwe kuguma mu rugo kugira ngo twirinde ikwirakwira ry’iyi virus. Dushyize hamwe dushobora kuyitsinda."

Yifashishije Twitter, Davido yatangaje ko umukunzi we bamusanzemo Coronavirus

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo