Claudette wamamaye mu nama y’umunsi ku Isango Star , twaganiriye (VIDEO)

Claudette Nsengimana ni umunyamakuru wa Isango Star kuri Radio na Televiziyo. Ni umwe mu bakunzwe na benshi ndetse amaze gufata umwanya mu mitima ya benshi binyuze ahanini mu kiganiro akora yise ’Inama y’umunsi’.

Amaze imyaka 2 akora itangazamakuru mu buryo bweruye kuri Radio na Televiziyo Isango Star.

Yatangarije Rwandamagazine.com ko ajya gutangira iki kiganiro , yari mu kiganiro cya Radio bisanzwe , anyuzamo inkuru ifite inyigisho y’ubuzima, hanyuma ngo abantu barayikunda cyane.

Ati" Uwo munsi ubwo nari ndi gusezera kugira ngo hakurikireho izindi gahunda za radio, kwakundi wakira telefone za nyuma zo mu kiganiro, abantu bansabaga ko mbasubiriramo iyo nkuru ngo bacikanwe, ndavuga nti uziko abantu bashobora kubikunda ! Aho niho byahereye, inama y’umunsi ikomeza gutyo."

Gutegura Inama y’umunsi ngo agendera ku buzima bwa buri munsi abantu babamo: imibanire, imyitwarire, urukundo n’ibindi. Kubwe ngo hari ibyo abantu bakora batazi ko ari amakosa bityo Inama y’umunsi ikaba aricyo yaziye kugira ngo bamwe bagende bagira ibyo bahindura mu mibereho ya buri munsi.

Ati " Mu nama y’umunsi tubasha kumenya ibyo dukora bitari bikwiriye , tukabasha kubikosora , imwe mu myitwarire yacu itari ikwiriye, tukabasha kugenda tuyihindura , tukagira ibyo twiga mu nama y’umunsi bishya tutakoraga …byose bidufasha gutera imbere, tuva ku rwego rumwe tujya ku rundi."

Kimwe mu bimushimisha ni uko ngo abantu benshi bakiriye neza ikiganiro cye kuva mu basheshe akanguhe kugeza mu bakiri bato, haba mu Rwanda , mu bihugu duturanye ndetse no ku yindi migabane. Mu bihugu duturanye, u Burundi ngo niho bakunda cyane Inama y’umunsi ndetse ngo hari umugabo w’i Burundi wigeze kumuhamagara amushimira ikiganiro yanyujijeho kikamukora ku mutima.

Ati " Abantu babyakiriye birenze uko nabitekerezaga. Inama y’umunsi numvaga ari inkuru iri burangirire ku bayumvise mu gitondo , ku bagize amahirwe yo kunkurikirana ndi mu kiganiro ariko nasanze yarageze kure cyane hashoboka. Naratunguwe cyane nanjye."

Ikimutera imbaraga ngo ni abantu bamuhamagara cyangwa bakamwandikira bamushimira akazi akora. Kubwe ngo nibo batuma abyuka kare, batuma atekereza kugira ngo agire icyo ari bubagezeho gifite icyo biri bubamarire mu buzima bwabo.

Natwe yaduhaye inama y’umunsi

Mu kiganiro kirambuye twagiranye na Claudette, twamusabye ko yaduha inkuru irimo inama y’umunsi. Iyo nkuru isoza itanga inama igira iti " Agaciro k’umuntu ntabwo gaturuka mu biro apima, ntabwo gaturuka mu bwiza afite inyuma, mu muryango ukize akomokamo , ahubwo gaturuka mu cyo amariye sosiyeti nyarwanda cyangwa iyo abarizwamo iyo ariyo yose."

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA CLAUDETTE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Faustin murekezi

    inama y’umunsi ni ikiganiro nkunda cyane kuko kigira inyigisho nziza cyane . komereza aho utugezaho byinshi bidufasha mubuzima bwacu bwa buri munsi imana iguhe umugisha!

    - 7/08/2019 - 09:35
  • Wakana yves.

    Ndahamya caane ibikorwa vyawe Claudette wampinduriy ibitekerezo cane.akenshi nagiye nisanga mukiganiro waduha ngakanguka nkagerageza guhindura ubuzima kandi intambwe ninziza cane.kubiganiro bibiri mwavuze vyinkora mutima jew ndongeraho ico kwirinda gukinisha umutima nica musaza yatanze chèque sans provision.ataco vyobononera ndipfuza numéro ya WhatsApp yanyu canke munshire muri gpe yanyu ya WhatsApp mpite nkironka bibangutse kur youtube kenshi kirangora kuronka.ndabifurije kuramba no guterimbere muri gahunda zanyu zose claudette.ndi Burundi Muyinga hampande ya kirundo.whatsapp yanje ni +257 79703275

    - 21/12/2019 - 06:19
Tanga Igitekerezo