Clarisse KARASIRA yahaye ababyeyi be impano y’imodoka

Umuhanzikazi akaba n’umuririmbyi, Clarisse Karasira yashimiye ababyeyi be abaha impano y’imodoka avuga ko ari ibintu yifuje kuva akiri umwana.

Karasira wamamaye mu ndirimbo zo injyana ya gakondo nyarwanda yacishije ubutumwa bushimira ababyeyi ababyeyi be ku rukuta rwa Twitter kuri uyu wa kane tariki ya 31 Ukuboza 2020 anaboneraho kwifuriza ababyeyi bandi umwaka mushya muhire.

Mu butumwa bwe yavuze ko guha ababyeyi be imodoka ari ibintu yifuje kuva ari umwana muto “nubwo mu by’ukuri nta cyo wabona uha umubyeyi mwiza.”
Karasira ukunda kwiyita “Umukobwa w’Imana n’Igihugu” yashimiyese na nyina kuba avuga ko ari “abantu b’intwari bitangira abandi uko bifite’’ kandi bamutoje byinshi birimo “UBUMANA N’UBUMUNTU.”

Ku magambo yaherekeje amafoto y’imodoka ifunitse mu mitako n’igifunguzo nk’ikimenyetso cy’impano y’imodoka yatanze, karasira yanditse ati “Nanejejwe no gushimira ababyeyi banjye mu buryo natekereje kuva cyera, n’ubwo mu by’ukuri nta cyo wakwitura umubyeyi mwiza! Data na Mama ndabakunda ni abantu b’intwari bitangira abandi uko bifite,bantoje byinshi birimo UBUMANA N’UBUMUNTU.”

Yongeyeho ati “Umwaka mushya muhire ku babyeyi mwese!
Aya mafotro kandi agaragaza ababyeyi ba Karasira bakira urwo rufunguzo bari kumwe n’umukobwa wabo.

Umuhanzikazi Karasira uzwiho ubuhanga mu rurimi rw’Urunyarwanda bitewe n’amagambo y’umwimerere akoresha mu ndirimbo ze ndetse n’imivugo yahanze ikamenyekana, yamamaye cyane mu myaka ishize mu ndirimbo nka Ntizagushuke, Twapfaga Iki?, Rutaremara aherutse gusohora ayitura Umunyapolitiki Tito Rutaremara n’izindi.

Karasira kandi yabaye umunyamakuru kuri Radiyo na Televiziyo Flash mbere yo kwiyegurira umuziki akawukora nk’umwuga.

Clarisse Karasira iruhande rw’imodoka yahaye ababyeyi be

Ababyeyi ba Karasira basoje umwaka wa 2020 bari mu mubare w’abatunze imodoka

Karasira Clarisse hamwe n’ababyeyi be yahaye impano y’imodoka

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo