Charly na Nina batandukanye na Muyoboke Alex

Itsinda rya Charly na Nina ryamaze gutandukana na Muyoboke Alex wari usanzwe ari umujyanama wabo mu bya muzika.

Hari hashize imyaka 5 Muyoboke Alex ari umujyana wa Charly na Nina. Batandukanye ku bwumvikane nkuko byemezwa na Muyoboke Alex. Charlotte Rulinda uzwi cyane nka Charly na Fatuma Muhoza uzwi nka Nina bagize Charly na Nina nibo basabye Muyoboke ko batandukana.

Aganira na Rwandamagazine.com , Muyoboke yatangaje ko yatunguwe n’ubusabe bwabo ko batandukana gusa ngo yabahaye umugisha kuko yabafataga nk’abana be.

Ati " Umuziki nyarwanda narawufashije kandi nzakomeza nywufashe. Icya mbere nakubwira twatwaye ibihembo kuva mu gihugu cyo hanze, tuzenguruka Uburayi, Afurika, ...ubwenge bwanjye, imbaraga zanjye nabishyize kuri Charly na Nina.

Iyo umwana akuze agashaka gusohoka mu rugo akajya mu rugo rwe, ntabwo wamwangira....nakoraga akazi karenze ibyo mwabonaga hano hanze. Nabafataga nk’abana banjye. Gusa byantunguye kuko ntitwigeze dushwana. Nabakuye ku ndirimbo ya mbere Ngwino kugeza kuri Try me. Twari tumaze kugira indirimbo 20. "

Mu itangazo iri tsinda ryashyize hanze rigenewe itangazamakuru, batangaje ko bamaze guhagarika imikoranire na Decent Entertainment yari isanzwe icunga inyungu zabo guhera kuri uyu wa mbere tariki 20 Gashyantare 2018. Bakomeje batangaza ko bagiye kwicungira ibijyanye na muzika yabo ndetse no kuyiteza imbere.

Bashimiye Decent Entertainment na Muyoboke Alex kubwo kubafasha mu myaka 5 ishize bari bamaranye bakorana.

Muyoboke atandukanye na Charly na Nina nyuma y’uko bari bavanye mu gihugu cya Uganda kuhakorera indirimbo nshya y’iri tsinda bise ‘Try me’ yasohokanye n’amashusho yayo. Muyoboke kandi yafashije itsinda rya Charly na Nina gukora ibitaramo binyuranye mu Rwanda no hanze yarwo harimo icyo bakoreye mu Bubiligi umwaka ushize. Batandukanye Charly na Nina bamaze kumurika album imwe bafite bise ’Imbaraga’. Ni album bamurikiye muri Camp Kigali ku itariki ya 1 Ukuboza 2017 mu gitaramo cyitabiriwe cyane.

Mu ntangiriro za 2014 nibwo Charly na Nina bahuje imbaraga biyemeza kuba itsinda rikora mu buryo bufite intego. Indirimbo ’Indoro’ Charly na Nina bakoranye na Big Farious niyo yatumye iri tsinda rimenyakana cyane. Nyuma yaho bakurikijeho izindi zakunzwe nka Face to Face, Agatege, Owoma bakoranye na Geosteady wo muri Uganda, n’izindi zinyuranye.

Mbere yo kuba umujyanama wa Charly na Nina, Muyoboke yabaye umujyana w’umuhanzi Tom Close, itsinda rya Urban Boys ndetse n’itsinda rya Dream Boys.

Muyoboke Alex wari umaze imyaka 5 ari umujyanama mu bya muzika w’itsinda rya Charly na Nina

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo