Chameleone, Weasel na Palasso baje gufasha DJ Pius kumurika album ya mbere

Abahanzi Jose Chameleone, Weasel na Pallaso baraye bageze mu Rwanda baje gufasha DJ Pius mu imurikwa rya Album ye ya mbere yise ’ Iwacu’.

Ahagana ku isaha ya saa yine z’ijoro zo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Kanama 2018 nibwo bose bageze ku kibuga cy’ indege mpuzamahanga cya Kanombe. Bose bagaragazaga ibyishimo ndetse bagahuriza ko bishimiye kuza gufasha inshuti yabo DJ Pius mu imurikwa rya Album ye ya mbere.

Jose Chameleone yagize ati " Ngarutse mu Rwanda nje gufatanya n’umuvandimwe Dj Pius kumurika album ye yise Iwacu."

Chameleone yakoranye indirimbo na DJ Pius bise ’Agatako’. Yakomeje asaba abanyarwanda kuzitabira icyo gitaramo kizamurikirwamo album ’Iwacu’.

DJ Ppius wari waje kwakira aba bahanzi akaba yatangaje ko yishimiye kubakira cyane ko basanzwe ari ni inshuti ze zikomeye. Yakomeje avuga ko imitegurire y’icyo gitaramo ari nkaho yarangiye igisigaye ari uko umunsi nyirizina ugera bagataramira abanyarwanda .

Undi muhanzi wamaze kugera mu Rwanda aje gufasha DJ Pius ni Big Fizzo ukomoka i Burundi. Iki gitaramo kandi kizitabirwa n’abahanzi bo mu Rwanda harimo Bruce Melodie, Uncle Austin, Jody Phibi, Jules Sentore, Dream Boys, Urban Boys, Charly&Nina n’abandi benshi.

Album ’Iwacu’ igizwe izamurikwa kuri uyu wa gatanu tariki 3 Kanama 2018 muri Camp Kigali naho bukeye bwaho hazaba hatahiwe abo mu ntara y’ Amajyaruguru kuri Stade Ubworoherane i Musanze.

Kwinjira mu gitaramo kizabera i Kigali ni 5000 FRW, 10.000 FRW na 150.000 ku meza y’abantu 8.

Chameleone yasabye abanyarwanda kwitabira imurikwa rya Album ’Iwacu’

Pallaso na Weasel nabo bishimiye kuza gufasha DJ Pius bita umuvandimwe

Uwihanganye Hardy

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo