Chadwick Boseman wamamaye muri Filime Black Panther, yapfuye

Umukinnyi wa Filime w’icyamamare w’umunyamerika Chadwick Boseman, wamenyekanye cyane muri Filime Black Panther yapfuye ahitanywe na kanseri nk’uko bitangazwa n’umuryango we.

Uyu mukinyi w’imyaka 43 yapfiriye iwe i Los Angeles, umuryango umuri iruhande.

Boseman ntiyigeze avuga ku mugaragaro ibijyanye n’indwara yiwe kuva ayisanganywe muri 2016.

Gusa abantu batangiye kugira impungenge ku buzima bwe ubwo higaragazaga kubanuka kw’ibiro bye cyane.

Mu itangazo umuryango we wasohoye, wagize uti: "Mu rugamba rudasanzwe, Chadwick yari yarwanye uko ashoboye, kandi ashobora no gukina filime mwakunze cyane".

"Kuva kuri Marshall kugera kuri Da 5 Bloods, August Wilson’s Ma Rainey’s Black Bottom hamwe n’izindi , zose yazikinnye arwaye, abagwa, afata n’imiti. Ibihe bidasanzwe bye mu mwuga byabaye igihe arokora Umwami T’Challa muri filime Black Panther".

Black Panther cyangwa Igisamagwe cy’umukara ari nayo Boseman yamenyekaniyemo ni filime y’imirwano irimo inkota, amacumu, imbunda n’ibindi birwanisho by’ikoranabuhanga rihambaye byose bituma iyo filime iryohera uyireba.

Iyo filime yo muri Amerika igizwe ahanini n’abakinnyi b’abibaruba, ikinwa yerekana Wakanda, igihugu cyo muri Afurika kiri ahantu hihishe ariko giteye imbere mu ikoranabuhanga.

Umwami w’icyo gihugu yaje gupfa maze umwana we witwa T’Challa wabaga mu mahanga, agaruka iwabo ariko aje gusimbura se ku butegetsi.

Mbere y’uko ajya ku butegetsi ariko igihugu cye cyatewe n’umwanzi wari ugambiriye guteza intambara y’isi yose ahereye muri icyo gihugu cya Wakanda. Byabaye ngombwa ko T’Challa atabara maze yambara umwambaro umuha imbaraga zidasanzwe unamuha isura nk’Igisamagwe cyangwa “Black Panther”.

Kugira ngo ahashye uwo mwanzi bidasubirwaho, T’Challa yisunze ingabo z’igihugu cye ndetse n’umukozi w’inzego z’ubutasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA).

“Black Panther” iri mu bwoko bwa filime za “Superhero” cyangwa filime zigaragaza umukinnyi umwe ufatwa nk’intwari, uba ufite imbaraga zidasanzwe akemera guhara ubuzima bwe kugira ngo arengere inyungu z’umuryango we cyangwa igihugu.

Kugira ngo iyi filime ikinwe irangire byatwaye amadolari ya Amerika miliyoni 200, Ni asaga miliyari 190 z’amafaranga y’u Rwanda. Gukundwa kwayo byatumye yinjiza amafaranga menshi kuko yinjije agera kuri Miliyari 1.3 y’amadorli ya Amerika.

Black Panther niyo Filime ikomeye yabaye iya mbere ku mashusho meza muri Oscars.

Boseman kandi yagize uruhare mu zindi filime nka Captain America: Civil War, Avengers: Infinity War na Avengers: Endgame.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo