Bwa mbere , Fally Ipupa agiye gukorera igitaramo mu Rwanda

Umuhanzi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, Fally Ipupa agiye gukorera bwa mbere igitaramo mu Rwanda. Ni igitaramo Kigali New Year Countdown kizaherekeza umwaka wa 2019.

Fally Ipupa N’simba wamamaye nka Fally Ipupa yemeje ko agiye kuza mu Rwanda. Iby’igitaramo yatumiwemo byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe na Radisson Blu Hotel kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2019.

Fally Ipupa niwe muhanzi mukuru uzaba ari muri iki gitaramo giteganyijwe tariki 31 Ukuboza 2019.

Kuva muri 1999 kugeza muri 2016 yabarizwaga mu itsinda rya Quartier Latin International ryashinzwe na Koffi Olomide muri 1986. Nyuma yaje gutangira kuririmba ku giti cye.

Fally Ipupa yamenyakanye cyane mu ndirimbo nka “Effescence”, “Hustler is Back”, Original, "Sweet Life "La vie est belle", Eloko Oyo n’izindi nyinshi.

Iki gitaramo gitegurwa na Rwanda Events kigiye kuba ku nshuro ya kane. Icyo gusoza umwaka wa 2017 cyari cyatumiwemo Koffi Olomide nk’umuhanzi mukuru ari nabwo ibi bitaramo byatangijwe. Icyo gusoza umwaka wa 2017, cyatumiwemo Yemi Alade na Sauti Sol.

Icyo gusoza umwaka wa 2018, abitabiriye igitaramo nk’iki, basusurukijwe na Bruce Melodie na Charly & Nina, na Patoranking na Simi baturutse muri Nigeria.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo