Bizimana, Gadi na Mussa bari kuzenguruka Isi bigisha gufotora

Bizimana, Gadi na Mussa bakora umwuga wo gufotora batangiye urugendo ruzenguruka Isi bigisha abana ibyerekeye gufata amafoto no kuyatunganya.

Uko ar 3 bakuriye mu kigo cy’imfubyi aho babaye imyaka irenga 16. Aba, kimwe na bagenzi babo 19, bahurijwe muri ‘Camera Kids’ mu mwaka wa 2000 batangira kwigishwa gufata amafoto.

Camera Kids bavutse, ku gitekerezo cyazanywe na mwarimu wabo David Jiranek washakaga guha umusanzu wo kubona igitunga abana babaga muri kigo cy’ ipfubyi cyatangijwe na Rosamund Carr (Roz) washinze ikigo cy’imfubyi cya ‘Imbabazi’ cyabaga mu Mujyi wa Rubavu.

Rosamund Carr, ni Umunyamerikakazi wabaye imyaka irenga 50 mu Rwanda, yahoze akora ubuhinzi bw’indabyo mu gice cy’ibirunga akaba yaranabaye inshuti ikomeye ya Dian Fossey Nyiramacibiri, aba ari mo muri film yiswe Gorillas in The Mist yakimwe na Sigourney Weaver.

Mu Ukuboza 1994, Rosamund Carr yafashe inzu ye imwe yakoreshaga mu byo gufata neza umusaruro w’indabyo ayihinduramo ibyumba bya abana b’imfubyi bari babuze imiryango muri icyo gihe. Aho yareze abana barenga 400. Iki kigo kikaba cyarafunze 2013 ubwo hari gahunga ya reta yo kurerera abana mu muryango.

Batatu mu bana bafashijwe n’umuryango ‘Through the Eyes of Children’ bakiga gufata amafoto bakiri bato dore ko batangoue bafite imyaka umunane ni cyenda, ubu barakuze ndetse bahindutse abanyamwuga muri aka kazi. Umwe muri bo witwa Bizimana Jean afotorera ibiro ntara makuru by’ abongereza Reuters kimwe mu binyamakuru bikomeye kw’ isi, Gadi Habumugisha ni umwe mu bakozi bakomeye ba Marriot Hotel ya Kigali mu gihe Mussa Uwitonze na we akorera imiryango mpuzamahanga idaharanira inyungu mu gice cyo gufata amafoto n’amashusho nk Rotary International, CRS, VSO nizindi.

Muri bose, Bizimana ni we wasigaye abikora nk’akazi ka buri munsi kamutunze ndetse akaba amaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga. Uko ari batatu kandi, bafite umushinga wo kwigisha abana bahuye n’ibibazo bitandukanye ku Isi babaha ubumenyi mu byerekeye gufata amafoto nk’imwe mu nzira yabibagiza ibibazo byashegeshe ubuzima bwabo.

Aba basore Jean Bizimana, Gadi Habumugisha na Samuel Uwitonze (Mussa) ubwo ba ganiraga na Rwanda Magazine batubwiyeko batangiye umushinga wabo wo kwigisha abana ndetse muri Nyakanga 2018 bakana baratangiriye muri Reta zumze ubumwe za Amerika(USA) aho bigishije i Boston na Orange New Jersey bigisha abarerwa n’umuryango Home for Little Wanderers ukorera Boston na Worldwide Orphans ukorera Orang New Jersey, abitabiriye ibyo bikorwa byabo hakaba harimo abanya Haiti, Mexico nan a Nyamerika baba Boston.

Mu rugendo bakora rwo kwigisha no gutanga ubumenyi mu gufata amafoto, banafata amashusho ya filime mbarankuru izasobanura urugendo rwa ‘Camera Kids’ mu myaka ishize bakazayimurika muri Mata 2019 ubwo u Rwanda ruzaba rwibuka imyaka 25 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

Gadi umwe muribo yagize ati “Ni filime dukora ariko tunayirimo, tugenda mu bice bitandukanye twigisha abana camera, tubabwira uburyo yadufashije nk’imfubyi bigatuma tugira icyizere cy’ejo nk’uko natwe byatugendekeye kandi twarakuriye mu bibazo.”

Mu 2003, Gadi na bagenzi be bo muri Camera Kids, bafashe ifoto bayimurika muri Amerika ihiga izafashwe n’abahanga maze bituma ifungura imiryango ku batanga inkunga bityo ikigo ‘Imbabazi’ gitangira kubona amafaranga yo kwishyura amashuri y’izi mfubyi.

Arongera ati " Icyo gihe twafashe ifoto ijyanwa mu irushanwa ryari rikomeye mu 2003, ryabereye muri Amerika, twahatanye n’abafotozi bakomeye cyane ariko ifoto yacu ya ‘Camera Kids’, yabaye iya mbere itangira kujyanwa mu mamurikagurisha ahantu hatandukanye bigatuma abantu batumenya bemera gutanga inkunga ku kigo cy’imfubyi twabagamo bityo tukabona amafaranga yo kwiga no kubaho. Ibyo byaduteye imbaraga cyane dukunda gufotora."

Aba basore bavugako kwiga gufotora byaduhinduriye ubuzima bwabo kandi ngo babikora bya kinyamwuga aho umwe muribo akore ibiro ntaramakuru byabongereza Reuters amafoto ye akaba akoresha nibinyamakuru bikomeye kw’ isi. Abanda bobakorera imiryango idaharanira inyungu (NGO).

Ubu, bafite umushinga ukomeye wo kujya gutanga amasomo mu bihugu bitandukanye byiganjemo abana bahuye n’ibibazo bikomeye kubera intambara, ababye b’ abana bakoresha ibiyobya bwenge bigatuma batakibasha kwita kubana babo n’ibindi biza byatumye ubuzima bwabo buhungubana.

Bati " Muri iyi minsi, twifuza kujya kwigisha abana bafite ibibazo bikomeye, turashaka kujya muri Haiti, Mexico, Lebanon, Syria, Turkey, Ethiopia kubera ko hari umushinga witwa Worldwide Orphans uhakorera ukaba unafasha ao bana ndetse kurimo gusaha n’ahandi twakorana nabo kugrira twigihse anantu beshi bashoboka."

Icyerekezo aba basore Bizimana, Gadi Samuel(Mussa) bafite ni ugushinga Center ifasha abafotographer nko kubona amahugurwa, kubona ho berekanira ibihangano byabo ndetse naho barya basomera ibitabo bibongerera ubumenyi, ndetse iyi center izaba ifite ishuri ryigihsa gufotora, bizatangira dusura amashuri atandukanye dutange amasomo mu matsinda ku buryo umwana asigarana ubumenyi bwamufasha kugira ubumenyi bwagira icyo bumubyarira. Mu Rwanda tuzigisha abana bose, ntabwo tuzibanda ku bafite ibibazo gusa.

Jean Bizimana mu bihe bitandukanye

Gadi Habumugisha mu myaka itandukanye

Uwitonze Samuel, Jean Bizimana na Gadi Habumugisha

Jean Bizimana hamwe nabandi bana biganye photography ubwo barimo bafata amasomo asoza imyaka 10 bari bamaze biga photography gure 2000 kugeza 2010

Jean Bizimana, Gadi Habumugisha ndetse nabandi bana biganye ’photography’ ubwo bafataga masomo ya nyuma mbere yuko barangiza masoma bahawe mu muka 10 guhera 2000 kugeza 2010

Jean Bizimana ariko kwereka bamwe mu bamyeshuri arimo aberekera kugirango bafate amafoto meza

Gadi Habumugisha, Uwitonze Samuel, Fred Ritchin, dean emeritus of the International Center of Photography (ICP)

Erica Umunya Mexico uba muri amerika ubwo yahabwaga seritifika, anavugako ari bwambere ya kwishima mubuzima bwe ,kuva yahura nihungabana akiri muto akaba afite imyaka 11

Umwe mu bana baba Nyamerika witwa Adrian Rodriguez arimo gushira mubikorwa

Uwitonze Samuel ubwo yarimo asubira mu masomo yari agiye kwigisha

Bamwe mu bimukira bo muri Haiti na Mexico ubwo bazaga kwiga gufotora babyigishije naba Nyarwanda 3

Uwitonze Samuel ubwo yariko yihisha aba bana baba nyamerika baba Boston

Habumigisha Gadi ubwo yari yigisha photohgraphy aba bo muri Boston

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo