Biravugwa ko Miss Guelda abana n’umugabo… We ati “Ntibibaho”

Shimwa Guelda wegukanye ikamba rya Miss Heritage mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 biravugwa ko yaba asigaye abana n’umukunzi we uherutse ku mwambika impeta…We arabihakana avuga ko ari ibinyoma.

Talikiya 29 Kamena 2019 nibwo uyu mukobwa yambitswe impeta na Habimana Hussein usanzwe ari umuyobozi wa Tekiniki mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Guelda utarakunze kuvugwa mu nkuru z’urukundo, kwambikwa impeta n’umusore bari bamaranye igihe bakundana byari nk’ikimenyetso cy’uko bitegura kurushinga.

Uyu mukobwa wabaye n’igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2017 nyuma yo kwambikwa impeta biravugwa ko yaba asigaye abana n’uwayimwambitse mu nzu imwe.

Talikiya 29 Kamena 2019 nibwo Guelda yambitswe impeta na Habimana Hussein

Aya ni amakuru ava mu nshuti za hafi z’uyu mukobwa zibihamya ariko we ntabwo abyemera.

Aganira na Genesisbizz dukesha iyi nkuru, Guelda yavuze ko bitashoboka ko ava iwabo ngo ajye kubana n’umugabo nta mihango y’ubukwe yabayeho.

Ati “Ntabwo bishoboka ntibibaho sinabikora niyo umukunzi wanjye yabinsaba ntacyo bivuze rwose kuko njye ntabwo nabikora.”

Ubukwe bwe na Habimana Hussein avuga ko igihe cyo gutangaza I taliki buzaberaho ataragitangaza ariko ngo ni vuba ntabwo harimo igihe kinini.

Uyu mukowa mu kwerekana ko yishimiye kwambikwa impeta yanditse amagambo agira ati ‘Ubu navuze yego, kuri umwe nifuza ko twazabana iteka ryose’.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • [email protected]

    iryo vi shahu ushinze, ushobora kuzaryicuza. uzi icyo bivuze kujya munsi .......?

    - 7/11/2019 - 16:51
Tanga Igitekerezo