Bebe Cool wabonye abakobwa beza i Kigali na Ringo waririmbye ‘Sondela’ barataramira abanyarwanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Kamena 2018 nibwo hateganyijwe igitaramo gikomeye cya Kigali Jazz Junction.

Iki gitaramo cya Kigali Jazz Junction gisanzwe kiba buri mpera y’ukwezi. Kuri ubu kigiye guhuza abahanzi bakomeye.

Bebe Cool, muhanzi wo muri Uganda na Sindile Ringo Madlingozi wo muri Afurika y’Epfo bagiye gukorera igitaramo gikomeye i Kigali ubwo baganiraga n’abanyamakuru bijeje ko iki gitaramo gikorerwamo amateka n’ibindi bikorwa bitajyaga bigaraga muri iki gitaramo.

Remmy Lubega ukuriye RG Consults isanzwe itegura iki gitaramo cya Kigali Jazz Junction yavuze ko yishimiye ko aba bahanzi bubatse amateka baje kugirango bakomeze bateze umuziki imbere dore ko bari mu gihe cyo kwizihiza imyaka 3 bamaze bategura ibi bitaramo.

Bebe Cool yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kamena 2018.

Aganira n’abanyamakuru, Bebe Cool yatangaje ko yishimiye kuba agarutse mu Rwanda. Yatangiye ashima abakobwa b’Abanyarwadakazi n’u Rwanda muri rusange.

Yagize ati " Mu Rwanda haba abakobwa beza rwose nagiye mbabona henshi kandi u Rwanda rufite umugi mwiza ufite isuku. Nishimiye kugaruka mu Rwanda kandi niteguye gushimisha buri umwe uzitabira igitaramo mbinyujije mu bihangano byanjye."

Ringo yijeje abitabira icyo gitaramo uburyohe bw’umuziki by’umwihariko anyuriramo abatamuzi amwe mu mateka ye n’uko yaje gukunda umuziki wo muri Afurika nubwo yatangiye kuririmba akoresha icyongereza ariko muri iki gihe akaba yibanda kuri gakondo y’iwabo. Yashimangiye ko hari byinshi we na Bebe Cool bagiye bigiranaho mu bihe bitandukanye.

Iki gitaramo kirabera muri Camp Kigali. Kizagaragaramo abandi bahanzi bo mu Rwanda bagiye bitabira Kigali Jazz Junction mu bihe bitandukanye kuva mu mwaka wa 2015 barimo Hope Irakoze, Social Mula, Mani Martin ndetse na Andy Bumuntu.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 10.000frw, 20.000frw na 160.000frw ku meza ari mu myanya y’icyubahiro. Kuri ubu amatike yatangiye kugurishwa ahanyuranye mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko ku maduka yose ya airtel-Tigo iri mu baterankunga b’imena b’iki gitaramo.

Ringo wamenyekanye mu ndirimbo ’Sondela’ yiteguye gushimisha abanyarwanda

Mani Martin ni umwe mu bahanzi nyarwanda bari buririmbe muri iki gitaramo

Bebe Cool ubwo yageraga mu Rwanda...ngo akomeje gutungurwa n’ubwiza abonana Abanyarwandakazi

Uwihanganye Hardy

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo