Bambi twabikoze rimwe gusa - John

Nyuma y’uko mu gace gaheruka ka ‘Bambi’ John yari yahakanye yivuye inyuma ko ntakintu yigeze akorana na Bambi, nyuma yo kotswa igitutu n’umugore we Joanna amubwira ko ahamagara polisi John ashyize yemera ko yaryamanye na Bambi.

Ati “Twabikoze rimwe gusa, sinari nziko yasama”

Biragenda bite nyuma y’uko yemeye ko yabikoze ? Ibi ni ibikubiye mu gace gashya ka Filime y’uruhererekane, Bambi.

Bambi ni filime y’uruhererekane ica ku rubuga rwa YouTube ivuga inkuru y’umwana w’umukobwa Bambi uba uba kwa mukuru we akajya asambanywa na muramu we (umugabo wa mukuru we), bikageraho amutera inda.

Bambi ikorwa na Mutiganda wa Nkunda uzwi nk’uwanditse Seburikoko akanayobora City Maid.

Igitekerezo cy’iyi filime y’uruhererekane cyatangiye ari filime ngufi irangira, ariko nyuma yo kubona uburyo irangiye n’akamaro k’iyi nkuru Mutiganda yahisemo kuyigira uruhererekane.

Buri cyumweru hazajya hasohoka agace kamwe buri wa gatatu wa buri cyumweru.

Bamwe mu bakinnyi bayikinamo harimo Bernice Kwizera (Bambi), Kirenga Saphina wamenyekanye mu mafilime atandukanye nka Seburikoko , Sakabaka n’izindi. Kirenga akina ari mukuru wa Bambi.

Yves Kijyana ukina ari umugabo wa Kirenga azwi cyane mu itsinda rya Mashirika. Nyirabagande Fridaus uzwi nka Langwida mu ikinamico Runana akina ari nyina wa Bambi. Undi ukinamo ni Nkota Eugene uzwi muri Filime nka Rwasa.

REBA HANO AGACE KA 4 :

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • GASASIRA

    Murakoze kuba mutuzaniye iyi firme, nonese izajya inyura kuyihe tv kugirango tuzabashe kuyikurikirana?

    - 26/09/2019 - 08:15
Tanga Igitekerezo