Babo uheruka kuririmba muri Rwanda Day, yashyize hanze ’Video’ ya ’Number one’

Teta Barbara ukoresha izina rya Babo mu muziki ni umwe mu bahanzi baririmbye bwa mbere mu gitaramo cya Rwanda day ndetse akavuga ko yakabije inzozi ze, ubu yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ’Number one’.

Babo ni umukobwa w’imyaka 18 utuye mu Budage, avuka ku mubyeyi umwe w’Umunyarwanda n’undi w’Umudage.

Ubu yamaze gushyira hanze amashusho ya ’Number one’. Kuri we ngo ubu nibwo ari gushyira imbaraga nyinshi muri muzika ye nyuma y’uko aheruka kuririmba muri Rwanda Day, ari naho yabonye ko ubuhanzi bwe bufite icyerekezo.

Ni Rwanda Day iheruka kubera mu Budage mu Mujyi wa Bonn mu kwezi gushize. Kuri we ngo byari inzozi kuyiririmbamo kandi ngo byamuteye imbaraga nyinshi.

Ati “ Byari inzozi zanjye kuririmba muri Rwanda day by’umwihariko imbere y’Abanyarwanda ahantu hari na Perezida Paul Kagame, kuri njye byanyongereye imbaraga zo gukora cyane kuko nabo banyeretse ko banyishimiye. Ubu nshyize hanze Number one, mu minsi iri imbere, nizindi zizaza kuko ubu navuga ko ndi gushyira imbaraga nyinshi muri murika yanjye.

Uyu mukobwa w’imyaka 18 amaze imyaka ine yinjiye mu muziki, yamenyekanye cyane mu ndirimbo yakoranye na Urban Boyz bise ‘Ich Liebe Dich’, bisobanuye ‘Ndagukunda’ mu Kinyarwanda. Yavukiye mu Rwanda ariko ahita ajya kuba mu Budage ari naho yiga . Nyina ni Umunyarwandakazi naho se akaba Umudage.

Nubwo atuye mu Budage akunze kuvuga ko igihugu akunda cyane ari u Rwanda kandi ko yifuza kwitwa umuhanzi Nyarwanda kuruta uko yakwitwa Umudage.

Afite kandi izindi ndirimbo zinyuranye zirimo ‘I want you back’, Turn Up! Babo yakoranye na Urban boyz, Baby boo, Your Problem, n’U Rwagasabo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo