Akon avuga ko umujyi wa ’Akon City’ ugiye gutangira kubakwa

Akon, umuhanzi w’injyana ya R&B wo muri Amerika, kuva mu 2018 yavugaga iby’umujyi mushya ashaka kubaka muri Senegal, kuwa mbere yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ko umwaka utaha imirimo yo kuwubaka izatangira.

Yavuze ko atavuga abashoramari babirimo ariko ko kimwe cya gatatu cya miliyari esheshatu z’amadorari ya Amerika yari akenewe yamaze kuboneka.

Hussein Bakri, umuhanga mu bwubatsi wakoze igishushanyo mbonera cy’uwo mujyi, avuga ko niwuzura uzaturwa n’abantu bagera ku 300,000.

Akon, amazina ye nyakuri ni Aliaune Badara Thiam, ni we watangiye kubwira iby’uyu mujyi abirabura bakomoka muri Afurika baba muri Amerika.

Yasobanuraga ko yabonye ko "benshi mu birabura bakomoka muri Afurika batazi umuco wabo…

Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo y’uyu mugabo wavukiye muri Amerika ku babyeyi bo muri Senegal avuga ati: "Rero nashakaga kubaka umujyi cyangwa umushinga nk’uyu uzabereka ko bafite ahandi bakwita iwabo"

Yongeraho ati: "Mu gihe uje uvuye muri Amerika, cyangwa i Burayi cyangwa mu yandi mahanga, ukumva ushaka gusura Afurika, turashaka ko Senegal iba ahantu ha mbere uzahagarara".

Akon asanzwe afite umushinga yise ’Akon Lighting Africa’ umaze kugeza amashanyarazi ku baturage batari bayafite mu bihugu birenga 10 muri Afurika.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo