Agaragiwe n’Umugabo wa Knowless, Platini P yasezeranye n’umugore we (AMAFOTO)

Umuhanzi Nemeye Platini (P) wamamaye cyane mu itsinda rya Dream Boys yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Ingabire Olivia kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Werurwe 2021.

Uyu muhango wabereye ku musozi wa Rebero mu Mujyi wa Kigali, aho babanje gusezeranira mu muhango w’idini , nyuma hakurikiraho kwiyakira.

Umuyobozi wa Kina Music Ishimwe Clement washakanye na Butera Knowless ni we [parrain] wari ugaragiye Platini nk’uko byagenze mu mihango yabanje.

Ubukwe bwa Platini bwateguwe mu ibanga rikomeye, abari batumiwe b’intoranywa bakaba ari bo bari bazi ibyabwo nk’uko HOSE! yabivuze.

Bitewe no kwirinda icyorezo cya COVID-19, ibi birori by’ubukwe byari biryoheye ijisho byitabiriwe n’abantu mbarwa.

Platini na Ingabire Olivia bari bamaze igihe bakundana ariko uyu mugabo ukunze kwiyita ‘Baba’ yamugaragaje bwa mbereku munsi basezeranye imbere y’amategeko tariki 06 Werurwe uyu mwaka.

Baba ati ’Ndabisoje’

Tariki 20 Werurwe ni bwo uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo zirimo Atansiyo na Helena yasabye anatanga inkwano mu muryango w’umufasha we.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo