Nshimiyimana Emmanuel uzwi cyane ku izina rya Matic , umwe mu bayobozi b’abafana muri Rayon Sports yarushinze na Tumukunde Gisele na we usanzwe ari umufana wa Rayon Sports ndetse baka basanzwe baba mu itsinda rimwe rya Gikundiro Forever Group. Ni ubukwe bwari buryoheye ijisho ariko bwasusurukijwe cyane n’abafana ba Rayon Sports, abari baburimo barabyina biratinda.
Tumukunde Gisèle, umukobwa wamamaye mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi bagezweho mu Rwanda ndetse ni umwe mu bakurikirwa cyane kuri Instagram. Kuri urwo rubuga nkoranyambaga akurikirwa n’abagera ku bihumbi 57. Gisele yagaragaye mu ndirimbo nka ’Uramutse Wemeye’ ya Tom Close, ’Mama’ ya Urban Boyz, ’Indahiro’ ya Mico the Best, ’ Ntunkangure ’ ya Umutare Gaby n’izindi zinyuranye.
Matic we azwi cyane mu buyobozi bw’abafana ba Rayon Sports kuko ari umuyobozi wungirije w’ihuriro rya Fan Clubs zose za Rayon Sports ( Fan Base) akaba n’umunyamabanga w’itsinda rya Gikundiro Forever ryashinzwe mbere y’andi matsinda yose afana Rayon Sports.
Ubukwe bwabo bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nyakanga 2018. Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu Karere Kicukiro, hepfo gato ya Sports View Hotel, ishami rya Kicukiro.
Aba bombi basezeraniye imbere y’Imana muri Kiliziya ya Kicukiro, bakirira abo batumiye mu busitani buherereye ku Kimironko.
Muri ’Reception’, Rayon Sports n’indirimbo zivuga ibigwi byayo byiganje cyane
Kuko Matic asanzwe ari umuntu uzwi cyane muri Rayon Sports, ubukwe bwe bwitabiriwe cyane n’abantu biganje mu matsinda afana iyi kipe.
Ivan Minnaert wahoze atoza Rayon Sports na we ni umwe mubari babutashye. Nubwo Muvunyi Paul uyiyobora atabashije kuhaboneka kubera ubundi bukwe na we yari afite aho yari umubyeyi w’uwashyingiwe, yari ahagarariwe na Muhire Jean Paul, umubitsi w’iyi kipe. Amakuru umunyamakuru wa Rwandamagazine.com yamenye ni uko abayobozi ba Rayon Sports boherereje Matic intwererano ikomeye yo kumufasha kugira ibirori byiza nk’umuntu nubundi usanzwe yitanga mu mirimo y’ikipe.
Rwarutabura, Malaika ndetse na Nkundamatch w’i Kilinda bamwe mu bafana b’aba Hooligans bakomeye muri Rayon Sports nabo basusurukije cyane abari muri ubu bukwe. Nibo bateraga indirimbo zose zivuga ibigwi bya Rayon Sports mu buryo bwishimiwe cyane n’abari muri ubu bukwe, nabo bakanyuzamo bakabafasha kubyina bafatanyije n’abageni. Aba Hooligans banageneye uyu muryango impano mu izina ry’aba Hooligans bagenzi babo harimo n’umupira babahaye ngo uzakinwa n’umuhungu bazabyara agakinira Rayon Sports.
Rwarutabura wavuze mu izana ry’aba Hooligans yavuze ko icyo babigiwe gusa ari Vuvuzela ariko bakaba bishimiye ubukwe bwa Matic bafata n’umuntu ukomeye kandi bafatiraho urugero.
’MC’ n’abasaza bari bahagarariye imiryango yombi bakunze kugaruka kuri Rayon Sports.
Uwavuze mu izina ry’abahagarariye umuryango wa Matic yavuze ko babagabiye inka 2 ndetse abivuga anahamagara abafana ba Rayon Sports ngo baze bafate ifoto y’urwibutso.
Babyara ba Matic nabo bamugeneye igikombe ngo gishushanya ko bamwifuriza kuzagera kuri byinshi afite mu mishinga ye ndetse no guhirwa kw’ikipe ya Rayon Sports afana.
Gikundiro Forever bose babarizwamo nayo yabifurije ishya n’ihirwe ndetse babagenera impano yaherekejwe no kuririmba indirimbo yubahiriza Rayon Sports ’ Rayon dukunda’ yahimbwe n’iri tsinda.
MU MAFOTO, UKO UBU BUKWE BWAGENZE
UMUHANGO WO GUSABA NO GUKWA
Cedric ( i bumoso) , umunyamakuru wa Contact FM ni umwe mu basore bari bagaragiye Matic bajya gusaba no gukwa Tumukunde Gisele
Ibyicaro byari byateguriwe abageni
Mugabo Justin, nyiri Radio na TV Isango Star ni umwe mu basaza bari baherekeje Matic...Ni umwe mu bajyanama mu buyobozi bwa Rayon Sports
Maitre Zitoni (hagati), umunyamategeko wa Rayon Sports na we yari muri uyu muhango wo gusaba no gukwa
Inzoga zakoreshejwe mu gusaba umugeni
Matic atehereje umugeni we
Abakobwa bari bambariye umugeni
Musaza wa Gisele niwe waje kumutanga
Bahanye impano zinyuranye
Matic yanyuzagamo akitegereza umugeni we nkaho ari ubwa mbere babonanye !
Uyu mwana na we yabikurikiraniraga hafi
Uko bishimaga, niko babigaragazaga
Gisele asuhuza Mugabo Justin
Gisele yageneye impano umubyeyi wa Matic
Gisele yanageneye impano mushiki wa Matic
Ibyishimo byari byose kuri uyu munsi ukomeye mu buzima bwabo
Ni uku Matic na Gisele bazajya basangira
Usanase Nadjima , umugore wa Mackenzie yari yatashye ubukwe bwa Gisele ndetse ni umwe mu bagore bari bamuri hafi
Abatashye ubu bukwe wabonaga bacyeye ku maso
Parrain wa Matic
Berekeje ku Kiliziya
UKO MU KILIZIYA BYARI BYIFASHE
Basezeranye kubana akaramata
Rwarutabura , Malaika na Nkudamatch basanganiye Matic na Giseke basohotse mu Kiliziya, babifuriza kuzagira urugo ruhire
Bamwe mu bagize Gikundiro Forever bari baje mu misa y’ubukwe bwa Matic
Gisele ati " Bye bye ubuseribateri"
Selfie nk’iyi ntiyabura ku munsi w’ubukwe
KWAKIRA ABATUMIWE
Uhereye i bumoso : Muhire Jean Paul, umubitsi wa Rayon Sports akaba na Perezida wa Gikundiro Forever, Ivan Jacky Minnaert ndetse na Runigababisha Mike ukuriye Fan Base ya Rayon Sports akaba na Perezida wa March Generation Fan Club
Claude Muhawenimana ( i bumoso), ukuriye abafana ba Rayon Sports na we yari yatashye ubu bukwe
Fista Jean Damascene ( i buryo), visi Perezida wa Gikundiro Forever
Binjiye muri ’Reception ’ babyina
Abatashye ubu bukwe bari bizihiwe cyane
Bazajya bafatanya muri byose
Bacinye akadiho biratinda
Bageze nubwo baterura Matic
Malaika na Rwarutabura bari mu basusurukije cyane ubu bukwe
N’abakecuru ntibatanzwe !
Uyu muririmbyikazi yashyizeho ake nawe asusurutsa mu buryo busesuye abari muri ubu bukwe
Umuryango wa Matic wamugabiye inyana 2
Amatsinda atandukanye yabageneye impano....iri ni iryitwa JKU
Gikundiro Forever nabo bashimishije abari muri ubu bukwe ubwo binjiraga baririmba indirimbo ’Iyowera’ bamenyereweho cyane, kugeza nubwo bageze aho bakayiririmba basutamye
Impano Gikundiro Forever yageneye abanyamuryango babo barushinganye
Muhire Jean Pau, Perezida wa Gikundiro Forever yavuze ko babifuriza ishya n’ihirwe no kubyara hungu na kobwa
Mbere yo gusubiza ijambo MC, babanje kuririmba indirimbo yubahiriza Rayon Sports
Babyara ba Matic bamugeneye igikombe ngo gishushanya ko bamwifuriza kuzagera kuri byinshi afite mu mishinga ye ndetse no guhirwa kw’ikipe ya Rayon Sports afana
Aba ’Hooligans ba Rayon Sports nabo bageneye impano Matic na Gisele...Bamuhaye umupira ngo uzakinwa n’umuhungu azabyara agakinira Rayon Sports
Abo mu muryango Matic abarizwamo muri Gikundiro Forever
Abafana ba Chelsea bo mu Rwanda na Matic abarizwamo bakoze icyo bise kubatiza Gisele , bamwakira mu muryango wabo.. Babikoze bamwambika umwenda ikipe bafana yambara
Inshuti za Gisele nazo zabageneye impano
PHOTO:RENZAHO Christophe
Jojo
Bwari bwiza pe abantu Bose bishimye