Abafana ba Rayon Sports baryoheje ubukwe bwa Matic na Gisele - AMAFOTO

Nshimiyimana Emmanuel uzwi cyane ku izina rya Matic , umwe mu bayobozi b’abafana muri Rayon Sports yarushinze na Tumukunde Gisele na we usanzwe ari umufana wa Rayon Sports ndetse baka basanzwe baba mu itsinda rimwe rya Gikundiro Forever Group. Ni ubukwe bwari buryoheye ijisho ariko bwasusurukijwe cyane n’abafana ba Rayon Sports, abari baburimo barabyina biratinda.

Tumukunde Gisèle, umukobwa wamamaye mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi bagezweho mu Rwanda ndetse ni umwe mu bakurikirwa cyane kuri Instagram. Kuri urwo rubuga nkoranyambaga akurikirwa n’abagera ku bihumbi 57. Gisele yagaragaye mu ndirimbo nka ’Uramutse Wemeye’ ya Tom Close, ’Mama’ ya Urban Boyz, ’Indahiro’ ya Mico the Best, ’ Ntunkangure ’ ya Umutare Gaby n’izindi zinyuranye.

Matic we azwi cyane mu buyobozi bw’abafana ba Rayon Sports kuko ari umuyobozi wungirije w’ihuriro rya Fan Clubs zose za Rayon Sports ( Fan Base) akaba n’umunyamabanga w’itsinda rya Gikundiro Forever ryashinzwe mbere y’andi matsinda yose afana Rayon Sports.

Ubukwe bwabo bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nyakanga 2018. Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu Karere Kicukiro, hepfo gato ya Sports View Hotel, ishami rya Kicukiro.

Aba bombi basezeraniye imbere y’Imana muri Kiliziya ya Kicukiro, bakirira abo batumiye mu busitani buherereye ku Kimironko.

Muri ’Reception’, Rayon Sports n’indirimbo zivuga ibigwi byayo byiganje cyane

Kuko Matic asanzwe ari umuntu uzwi cyane muri Rayon Sports, ubukwe bwe bwitabiriwe cyane n’abantu biganje mu matsinda afana iyi kipe.

Ivan Minnaert wahoze atoza Rayon Sports na we ni umwe mubari babutashye. Nubwo Muvunyi Paul uyiyobora atabashije kuhaboneka kubera ubundi bukwe na we yari afite aho yari umubyeyi w’uwashyingiwe, yari ahagarariwe na Muhire Jean Paul, umubitsi w’iyi kipe. Amakuru umunyamakuru wa Rwandamagazine.com yamenye ni uko abayobozi ba Rayon Sports boherereje Matic intwererano ikomeye yo kumufasha kugira ibirori byiza nk’umuntu nubundi usanzwe yitanga mu mirimo y’ikipe.

Rwarutabura, Malaika ndetse na Nkundamatch w’i Kilinda bamwe mu bafana b’aba Hooligans bakomeye muri Rayon Sports nabo basusurukije cyane abari muri ubu bukwe. Nibo bateraga indirimbo zose zivuga ibigwi bya Rayon Sports mu buryo bwishimiwe cyane n’abari muri ubu bukwe, nabo bakanyuzamo bakabafasha kubyina bafatanyije n’abageni. Aba Hooligans banageneye uyu muryango impano mu izina ry’aba Hooligans bagenzi babo harimo n’umupira babahaye ngo uzakinwa n’umuhungu bazabyara agakinira Rayon Sports.

Rwarutabura wavuze mu izana ry’aba Hooligans yavuze ko icyo babigiwe gusa ari Vuvuzela ariko bakaba bishimiye ubukwe bwa Matic bafata n’umuntu ukomeye kandi bafatiraho urugero.

’MC’ n’abasaza bari bahagarariye imiryango yombi bakunze kugaruka kuri Rayon Sports.

Uwavuze mu izina ry’abahagarariye umuryango wa Matic yavuze ko babagabiye inka 2 ndetse abivuga anahamagara abafana ba Rayon Sports ngo baze bafate ifoto y’urwibutso.

Babyara ba Matic nabo bamugeneye igikombe ngo gishushanya ko bamwifuriza kuzagera kuri byinshi afite mu mishinga ye ndetse no guhirwa kw’ikipe ya Rayon Sports afana.

Gikundiro Forever bose babarizwamo nayo yabifurije ishya n’ihirwe ndetse babagenera impano yaherekejwe no kuririmba indirimbo yubahiriza Rayon Sports ’ Rayon dukunda’ yahimbwe n’iri tsinda.

MU MAFOTO, UKO UBU BUKWE BWAGENZE

UMUHANGO WO GUSABA NO GUKWA

Cedric ( i bumoso) , umunyamakuru wa Contact FM ni umwe mu basore bari bagaragiye Matic bajya gusaba no gukwa Tumukunde Gisele

Ibyicaro byari byateguriwe abageni

Mugabo Justin, nyiri Radio na TV Isango Star ni umwe mu basaza bari baherekeje Matic...Ni umwe mu bajyanama mu buyobozi bwa Rayon Sports

Maitre Zitoni (hagati), umunyamategeko wa Rayon Sports na we yari muri uyu muhango wo gusaba no gukwa

Inzoga zakoreshejwe mu gusaba umugeni

Matic atehereje umugeni we

Abakobwa bari bambariye umugeni

Musaza wa Gisele niwe waje kumutanga

Bahanye impano zinyuranye

Matic yanyuzagamo akitegereza umugeni we nkaho ari ubwa mbere babonanye !

Uyu mwana na we yabikurikiraniraga hafi

Uko bishimaga, niko babigaragazaga

Gisele asuhuza Mugabo Justin

Gisele yageneye impano umubyeyi wa Matic

Gisele yanageneye impano mushiki wa Matic

Ibyishimo byari byose kuri uyu munsi ukomeye mu buzima bwabo

Ni uku Matic na Gisele bazajya basangira

Usanase Nadjima , umugore wa Mackenzie yari yatashye ubukwe bwa Gisele ndetse ni umwe mu bagore bari bamuri hafi

Abatashye ubu bukwe wabonaga bacyeye ku maso

Parrain wa Matic

Berekeje ku Kiliziya

UKO MU KILIZIYA BYARI BYIFASHE

Basezeranye kubana akaramata

Rwarutabura , Malaika na Nkudamatch basanganiye Matic na Giseke basohotse mu Kiliziya, babifuriza kuzagira urugo ruhire

Bamwe mu bagize Gikundiro Forever bari baje mu misa y’ubukwe bwa Matic

Gisele ati " Bye bye ubuseribateri"

Selfie nk’iyi ntiyabura ku munsi w’ubukwe

KWAKIRA ABATUMIWE

Uhereye i bumoso : Muhire Jean Paul, umubitsi wa Rayon Sports akaba na Perezida wa Gikundiro Forever, Ivan Jacky Minnaert ndetse na Runigababisha Mike ukuriye Fan Base ya Rayon Sports akaba na Perezida wa March Generation Fan Club

Claude Muhawenimana ( i bumoso), ukuriye abafana ba Rayon Sports na we yari yatashye ubu bukwe

Fista Jean Damascene ( i buryo), visi Perezida wa Gikundiro Forever

Binjiye muri ’Reception ’ babyina

Abatashye ubu bukwe bari bizihiwe cyane

Bazajya bafatanya muri byose

Bacinye akadiho biratinda

Bageze nubwo baterura Matic

Malaika na Rwarutabura bari mu basusurukije cyane ubu bukwe

N’abakecuru ntibatanzwe !

Uyu muririmbyikazi yashyizeho ake nawe asusurutsa mu buryo busesuye abari muri ubu bukwe

Umuryango wa Matic wamugabiye inyana 2

Amatsinda atandukanye yabageneye impano....iri ni iryitwa JKU

Gikundiro Forever nabo bashimishije abari muri ubu bukwe ubwo binjiraga baririmba indirimbo ’Iyowera’ bamenyereweho cyane, kugeza nubwo bageze aho bakayiririmba basutamye

Impano Gikundiro Forever yageneye abanyamuryango babo barushinganye

Muhire Jean Pau, Perezida wa Gikundiro Forever yavuze ko babifuriza ishya n’ihirwe no kubyara hungu na kobwa

Mbere yo gusubiza ijambo MC, babanje kuririmba indirimbo yubahiriza Rayon Sports

Babyara ba Matic bamugeneye igikombe ngo gishushanya ko bamwifuriza kuzagera kuri byinshi afite mu mishinga ye ndetse no guhirwa kw’ikipe ya Rayon Sports afana

Aba ’Hooligans ba Rayon Sports nabo bageneye impano Matic na Gisele...Bamuhaye umupira ngo uzakinwa n’umuhungu azabyara agakinira Rayon Sports

Abo mu muryango Matic abarizwamo muri Gikundiro Forever

Abafana ba Chelsea bo mu Rwanda na Matic abarizwamo bakoze icyo bise kubatiza Gisele , bamwakira mu muryango wabo.. Babikoze bamwambika umwenda ikipe bafana yambara

Inshuti za Gisele nazo zabageneye impano

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Jojo

    Bwari bwiza pe abantu Bose bishimye

    - 29/07/2018 - 12:56
Tanga Igitekerezo