A.Y agiye gusaba , anakwe umunyarwandakazi bamaze imyaka 10 bakundana

Umuraperi wo muri Tanzania Ambwene Allen Yessayah uzwi cyane nka A.Y agiye kurushinga n’umukobwa w’umunyarwandakazi bamaze imyaka 10 bakundana.

Gusaba umukunzi we witwa Remy bizabera i Nyamata tariki 10 Gashyantare 2018 nkuko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire.Imihango y’ubukwe yo izabera i Dar es Salaam tariki 24 Gashyantare 2018.

Tariki 07 Mutarama uyu mukobwa ugiye kubana na AY yakorewe ibirori ‘Bridal Shower’ by’urungano rwe rumusezeraho banamuha impanuro z’uko azitwara mu rugo. A.Y na Remy bakundanye kuva muri 2008.

A.Y ni umwe mu bahanzi bubashywe muri Afurika y’Uburasirazuba by’umwihariko iwabo muri Tanzania.

A.Y yinjiye mu muziki mu 1996 ubwo yabarizwaga mu itsinda rya S.O.G, ahagana muri 2002 nibwo yatangiye kuririmba ku giti cye.

Yakoranye indirimbo nyinshi n’abahanzi bo mu bihugu bitandukanye nka J. Martins na P Square bo muri Nigeria, Romeo bakoranye iyitwa ‘Speak With Your Body’, Sean Kingston na Ms Triniti bakoranye iyitwa Touch Me Touch Me. Yanakoranye n’abahanzi bo muri Kenya barimo Prezzo, Sauti Sol na Jaguar.

Amaze kwegukana ibihembo birenga 24 birimo ibyo ku rwego mpuzamahanga nka Channel O. Mu 2012 yahawe icya Best East African Video atsinze abahanzi bakomeye muri aka karere. Yanahataniye Kora Awards, MTV Africa Music Awards n’ibindi.

Ubwo Remy yakorerwaga Bridal Shower

Remy ugiye kurushinga na A.Y

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo