Mutsinzi Ange yakiriwe ku myitozo ya mbere y’Amavubi yitegura Mozambique na Senegal (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 25 Gicurasi 2022, ni bwo Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yakoreshejwe imyitozo ya mbere n’Umutoza Mukuru Carlos Alos Ferrer hitegurwa imikino u Rwanda ruzahuramo na Mozambique ndetse na Senegal mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.

Amavubi yatangiye umwiherero ku wa Kabiri mu rwego rwo kwitegura imikino y’umunsi wa mbere n’umunsi wa kabiri y’Amajonjora y’Igikombe cy’Afurika cya 2023.

Biteganyijwe ko u Rwanda ruzakina na Mozambique tariki 02 Kamena 2022 i Johannesburg muri Afrika y’Epfo ndetse na Senegal tariki 07 Kamena 2022 i Huye.

Abakinnyi batangiranye imyitozo n’umutoza Carlos Alos Ferrer ni 21 bakina imbere mu gihugu kongeraho Bizimana Djihad wari umaze iminsi mu Rwanda.

Mutsinzi Ange wageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu avuye muri Portugal aho akina, na we yasanze abandi ku myitozo i Nyamirambo, yakirwa n’umutoza Carlos Alos Ferrer.

Biteganyijwe ko Manishimwe Emmanuel na Manzi Thierry bakina muri Maroc bazagera mu Rwanda ku wa Kane naho Nirisarike Salomon akahagera ku wa Gatanu.

Meddie Kagere azagera i Kigali tariki ya 29 Gicurasi mu gihe Rafael York uzava muri Suede, azahurira na bagenzi be i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Ikipe y’igihugu izahaguruka tariki 30/05/2022 yerekeza muri Afrika y’Epfo aho igomba gucakirana na Mozambique kuri FNB Stadium stade saa kumi z’umugoroba (16h00’) aho biteganyijwe ko bazahita bagaruka tariki 03/05/2022 bitegura umukino wa Senegal uzabera kuri Stade ya Huye tariki 07/05/2022 saa tatu za nijoro (21h00’).

Abakinnyi 28 bahamagawe:

Abanyezamu:Kwizera Olivier, Ntwali Fiacre na Kimenyi Yves.

Ba Myugariro: Emmanuel Manishimwe, Nirisarike Salomon , Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange, Nsabimana Aimable, Fitina Ombolenga, Serumogo Ally, Ndayishimiye Thierry , Niyigena Clement, Buregeya Prince , Manzi Thierry na Ishimwe Christian.

Abakina hagati: Bizimana Djihad, Nishimwe Blaise, Rafael York, Manishimwe Djabel, Kevin Muhire, Ruboneka Bosco na Mugisha Bonheur.

Abataha izamu: Meddie Kagere, Ndayishimiye Dominique, Byiringiro Lague, Danny Usengimana, Mugunga Yves na Muhadjili Hakizimana.

Amafoto: FERWAFA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo