MU MAFOTO 150: Uko byari byifashe CETRAF FC itsinda Ntagipfubusa
CETRAF FC yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko rw’Akarere ka Musanze n’utundi turere tugakikije nyuma yo gutsinda Ntagipfubusa igitego 1-0 mu mukino wa ½ wabereye kuri Stade Ubworoherane ku wa Gatandatu.
Tariki ya 28 Gicurasi 2022 ni bwo hatangiye gukinwa imikino ya ½ cy’iri rushanwa ryatangiye ku wa 16 Mata.
Umukino wa mbere wa ½ wabaye wahuje CETRAF FC yazamutse ari iya kabiri mu Itsinda A ndetse na Ntagipfubusa yabaye iya mbere mu Itsinda B ry’iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe umunani.
CETRAF FC yarimo amazina akomeye amenyerewe muri ruhago y’u Rwanda, yatsinze igitego cyabonetse ku munota wa 13, cyinjijwe na Munyeshyaka Gilbert ‘Lukaku’ usanzwe ukinira Musanze FC.
Abandi bakinnyi bakomeye bitabiriye iri rushanwa mu rwego rwo kurishyigikira no gushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge barimo Ntwari Evode na Twizerimana Onesme basanzwe bakinira Police FC, Muhire Anicet, Nyandwi Saddam, Nshimiyimana Pascal, Namanda Luke Wafula, Kwizera Jean Luc, Muhire Anicet, Dusabe Jean Claude basanzwe bakinira Musanze FC na Imurora Japhet ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bwa Musanze FC.
Amakipe umunani yo mu turere twa Musanze, Gakenke na Nyabihu ni yo yari yitabiriye aya marushanwa y’umupira w’amaguru abera kuri Stade Ubworoherane mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Ku mukino wa nyuma uzakinwa mu kwezi gutaha, CETRAF FC izahura na Makamburu FC yatsinze Nyabihu kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya ibitego 2-2 ku Cyumweru.
Abafatanya bikorwa muri iri rushanwa ni Musanze wine, Makamburu wine, Meraneza, Next Bar, Mukungwa River Side Night Club, Ntagipfubusa Ltd, Masita na Canal Plus Musanze.
Abasifuzi bo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ni bo bari bitabajwe muri iri rushanwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko
Abakinnyi ba CETRAF FC babanje mu kibuga
Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa Ntagipfubusa FC
Abakapiteni b’amakipe yombi baganira n’abasifuzi mbere y’umukino
Ntaribi Steven usanzwe ari umunyezamu wa Musanze FC yatozaga Ntagipfubusa. Aha arimo guha amabwiriza Imurora Japhet wari Kapiteni
Abatoza ba Ntagipfubusa FC
Abasimbura ba Ntagipfubusa FC
Imurora Japhet atwara umupira Dusabe Jean Claude ’Nyakagezi’
Intebe y’abatoza n’abasimbura ba CETRAF FC
Namazi watozaga CETRAF FC
Ntwari Evode wa CETRAF FC ahanganiye umupira na Nyandwi Saddam wa Ntagipfubusa
Imurora Japhet ashoreye umupira ubwo yari asatiriwe na Lukaku ndetse na Ntwari Evode
Twizerimana Onesme yashakiraga ibitego CETRAF FC
Munyeshyaka Gilbert ’Lukaku’ yigaragaje muri uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu
Muhire Anicet wa CETRAF FC aterana umupira Nyandwi Saddam na Namanda Luke Wafula, bose basanzwe bakinana muri Musanze FC
Nshimiyimana Pascal wari mu izamu rya Ntagipfubusa
CETRAF yafunguye amazamu hakiri kare, ku muota wa 13
Munyeshyaka Gilbert ’Lukaku’ yishimira igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino
Abakinnyi ba CETRAF FC bishimira igitego cyabahesheje kugera ku mukino wa nyuma
Munyeshyaka Gilbert yigaragaje muri uyu mukino nubwo atabyaje umusaruro uburyo bwose yabonye kandi yarashoboraga gutsinda ibitego byinshi
Ntwari Evode ukina hagati, yafashije CETRAF FC kwitwara neza
Dusabe Jean Claude ’Nyakagezi’ atera umupira ubwo yari asatiriwe na Imurora Japhet
Umutoza Ntaribi Steven ntiyumvikanaga n’abasifuzi
Ntwari Evode aterana umupira Imurora
Namanda Luke Wafula atwara umupira Dusabe Jean Claude basanzwe bakinana muri Musanze FC
Imurora Japhet ahanganiye umupira na Lukaku
Abakaraza bari baje gushyigikira CETRAF FC
Uwitonze Noel ’Mabe’ ni we muyobozi wa CETRAF FC
Rwabukamba Jean Marie Vianney usanzwe ari Visi Perezida wa Musanze FC, yari yaje kureba uyu mukino mu gihe Makamburu ye yakinnye ku Cyumweru
Perezida wa Musanze FC, Tuyishime Placide (hagati), ni we nyiri CETRAF Ltd
Uwamungu Moussa yahawe ikarita itukura ari ku ntebe y’abasimbura kubera kutishimira ibyemezo by’abasifuzi
Amafoto: Renzaho Christophe
Inkuru bifitanye isano: CETRAF FC yatsinze Ntagipfubusa, igera ku mukino wa nyuma w’Irushanwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge (PHOTO+VIDEO)
TANGA IGITEKEREZO