Ku wa 27 Kamena 2021, abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda n’abandi bawukurikiranira hafi, bari bafite ibyishimo ko ruhago y’u Rwanda igiye mu maboko y’uyisanzwemo ndetse ushobora kugira byinshi ayihinduraho. Hari nyuma y’uko Nizeyimana Mugabo Olivier na Komite Nyobozi ye batorewe kuyobora FERWAFA mu gihe cy’imyaka ine guhera uwo munsi.
Nizeyimana Olivier yatowe nyuma yo kumara imyaka 10 ari Umuyobozi wa Mukura Victory Sports ndetse hatitawe ku kumenya niba kwiyamamaza byari igitekerezo cye, yatowe ku majwi 52/59 nk’umukandida rukumbi nyuma yo kwikuramo kwa Rurangirwa Louis bari bagiye guhangana.
Uyu muyobozi wa FERWAFA yayigezemo abizi ko mu byo umupira w’u Rwanda uzira harimo kuba uri ku rwego rwo hasi, ukaba utagikunzwe n’Abanyarwanda basa n’abawuteye umugongo ndetse icyari kimutegerejweho cyane ni “impinduka”.
Mu ijambo yabwiye abanyamuryango ba Ferwafa amaze gutorwa, Nizeyimana Olivier yagize ati “Reka nicare mu ntebe ya perezida wa Ferwafa numve ko ishyushye nk’uko bajya babivuga". Mu bimeze nk’urwenya, yicaye muri iyo ntebe ahaguruka ababwira ko yumvise iyo ntebe idashyushye, ibi yabivuga ashaka kubwira inteko yamutoye ko inshingano atorewe azazikora neza kandi ko atari inshingano zimurenze ku buryo zamushyushya umutwe cyangwa ngo zimunanire.
Urwego rw’amarushanwa imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, imiyoborere, imicungire n’iterambere ry’umupira Nyarwanda ni byo bibazo by’ingutu buri wese yahitaga abona ko ashobora kuzashakira igisubizo muri uru rugendo yari atangiye.
Nubwo hari ibyo kandi, ntawakwirengegiza ubushobozi bucye mu micungire n’imiyoborere y’umupira w’amaguru ndetse n’ibikorwaremezo bidahagije nubwo n’ibihari bitabyazwa umusaruro uko bikwiye.
Ni Komite Nyobozi ya FERWAFA yaje mu gihe cy’impinduka mu miyoborere y’amashyirahamwe hafi ya yose cyangwa mu mikino iyoboye mu Rwanda, ahanini bigizwemo uruhare na Minisiteri ya Siporo.
Ntabwo ari ibyavuye mu ijuru ngo bibitureho kuko n’imyaka ibiri ya nyuma y’ingoma ya Sekamana Jean Damascène yasimbuye muri FERWAFA, na yo yagaragaje ko hariho kwinjirirwa n’uru rwego ruhagarariye Leta muri siporo nubwo bitari ku rwego biriho uyu munsi.
Icyari gitegerejwe ni ukureba uburyo Nizeyimana Olivier na bagenzi be bagomba gukorana na Minisiteri ya Siporo binyuze mu bwumvikane n’imikoranire mizima bitari ibya “Murakora gutya kuko ari ko tubyifuza.”
Hari bamwe mu banyamuryango bayo muganira, ntibatinye kukubwira ko ari yo “ FERWAFA mbi ibayeho” nubwo hakiri kare ho kubyemeza kandi ari umwaka umwe ushize.
Ibyo bishingirwa mu byaranze aya mezi 12 ashize birimo ruswa (match-fixing) n’amanyanga bidakurikiranwa mu marushanwa atandukanye, imisifurire mibi, guhuzagurika mu gufata ibyemezo n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyasabwe n’abanyamuryango.
Gusa, ntawe uvuma iritararenga, wenda ubanza imyaka itatu iri imbere hari byinshi igihishe.
Nizeyimana Olivier na Komite Nyobozi ye, bamaze umwaka umwe batorewe kuyobora FERWAFA
Ni Komite Nyobozi na yo yatowe mu bihe bitoroshye bya COVID-19, aho nyuma y’ukwezi kumwe itangiye imirimo hari hagishyirwaho ingamba zirimo na Guma mu Rugo.
Nubwo byari byifashe gutyo, hari amarushanwa yabaye nka shampiyona yatinze gutangira kubera ingamba za COVID-19 ndetse ikaza guhagarikwa igihe gito na Minisiteri ya Siporo kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.
Igikombe cy’Amahoro cyongeye gukinwa mu bagabo n’abagore nyuma y’imyaka ibiri kitaba ndetse hategurwa n’amarushanwa y’abakiri bato (batarengeje imyaka 17) guhera muri uyu mwaka harimo no gukorana n’Ishyirahamwe Nyarwanda rishinzwe Siporo mu mashuri (FRSS) binyuze mu masezerano yasinywe hagati y’impande zombi nubwo hari abavuga ko bisa no kwihunza inshingano kuko bigoye kubikurikirana.
FERWAFA yongereye umubare w’abanyamaha bava kuri batatu baba batanu mu bakinnyi bifashishwa ku mukino, yahuguye abatoza bashinzwe siporo mu mashuri mu batarengeje imyaka 13 na 15, inatanga Licence C ku bazikoreye mu gihe iri gutegura amahugurwa ku bashaka Licence D mu kwezi gutaha kwa Kanama.
Hategerejwe kandi kureba ko koko Shamiyona y’Icyiciro cya Gatatu izatangira mu mwaka w’imikino wa 2022/23 nk’uko Komite Nyobozi yabyiyemeje mu mpera z’umwaka ushize. Ni mu gihe kandi hitezwe ko amakipe y’abagabo yo mu Cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri azakina shampiyona mu buryo bw’igenga bwa ligi (League) nk’uko byagiye byemezwa mu nteko rusange zitandukanye za FERWAFA kuva muri 2019.
Muri Werurwe 2022, FERWAFA na Federasiyo ya Siporo mu mashuri basinyanye amasezerano y’imyaka itanu
Hakomeje kwibazwa igihe Shampiyona izatangira gukinirwa mu buryo bwigenga bwa ligi (league)
Uretse ibyo, Rwanda Magazine yasubije amaso inyuma ireba bimwe mu by’ingenzi bimaze kuranga ubuyobozi bushya bwa FERWAFA mu mezi 12 ashize butowe.
Umwaka urangiye FERWAFA igize Abanyamabanga Bakuru bane
Imwe mu ntege nke zagaragaye muri uyu mwaka wa mbere w’ingoma ya Nizeyimana Olivier ku buyobozi bwa FERWAFA ni uburyo yananiwe gukemura ibibazo byo mu bunyamabanga bwayo bukuru.
Iyi Komite Nyobozi iyoboye, yatowe hariho Uwayezu François Régis wari umaze imyaka itatu, ariko ahita asezera nyuma y’amezi abiri n’igice, muri Nzeri 2021, avuga ko ari “ku mpamvu ze bwite.”
Byasabye FERWAFA kumara andi mezi atatu nta Munyamabanga Mukuru ifite kuko ayo yose yakozwe na Iraguha David usanzwe ushinzwe umutungo, nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umusigire.
Muhire Henry Brulart yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA muri Mutarama hashize hafi ukwezi bivugwa ko ari we uzahabwa uwo mwanya ndetse hari amakuru ko yazanywe na Minisiteri ya Siporo.
Uyu Munyamabanga Mukuru yahagaritswe iminsi 15 ku wa 20 Kamena nyuma y’amakosa atandukanye yavuzwe arimo gusinyana amasezerano ahenze n’uruganda rw’imyambaro rwa Masita abo bakorana batabizi ndetse n’uburyo Rwamagana City FC yari igiye kurenganywa na FERWAFA imbere ya AS Muhanga muri ¼ cy’Icyiciro cya Kabiri.
Kugarura uyu Munyamabanga mu kazi mu ntangiriro za Nyakanga 2022 hadatangajwe byinshi ku byatumye ahagarikwa n’icyashingiweho yongera gusubizwa mu nshingano, byahaye imbaraga amakuru avuga ko Nizeyimana Olivier yahatiwe na Minisiteri ya Siporo gukorana na Muhire Henry uko byagenda kose.
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry, yahagaritswe iminsi 15, asubizwa mu kazi hadatangajwe icyabaye muri icyo gihe cyose
Ikindi kibajijweho hagati aho ni uburyo Komite Nyobozi ya FERWAFA yari yafashe icyemezo cyo gusimbuza by’agateganyo Muhire, hagashyirwaho usanzwe ari Komiseri ushinzwe amategeko, Uwanyiligira Delphine, kandi binyuranyije n’amategeko yewe n’uburyo byari bisanzwe bikorwamo.
Kugira ngo ubyumve neza, umuntu uri mu bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA ntaba ari umukozi uhoraho wayo ndetse aba ari hejuru y’Umunyamabanga Mukuru. Ibyo birumvikana ko Uwanyiligira byasaga no kumugabanyiriza ububasha ndetse byari no kuvanga inshingano kandi bikaba amakosa yakozwe ku bushake kubera inyungu cyangwa impamvu runaka.
FERWAFA yaguye mu mutego w’amakipe ku bijyanye n’imisifurire
Umwaka wa mbere w’amarushanwa wateguwe na Komite Nyobozi ihari wahuriranye n’ibibazo byinshi birimo imisifurire mibi itarishimiwe na benshi.
Yego, hari icyo Abanyarwanda twishimira uyu munsi, ari cyo kuba Mukansanga Salima yarabaye umugore wa mbere wasifuye umukino w’Igikombe cya Afurika ndetse akaba azagaragara mu Gikombe cy’Isi cy’abagabo cya 2022, ariko ibyo ni ku giti cye, nta wundi wakwiyitirira kubigiramo uruhare keretse uwamuhaye amahirwe!
Mu gihe ibyo byagerwagaho, imbere mu gihe hari ihagarikwa ridasiba ry’abasifuzi bitwaye nabi ku kibuga, ahanini umuntu abona ari ku makosa asa n’aterwa no kwirengagiza amategeko, bamwe bakabihuza n’urwego ruri hasi.
Imisifurire n’ibindi bibazo bijyanye na yo biri mu byagarutswe cyane mu mwaka ushize w’imikino
Guhindura abasifuzi ku busabe bw’amakipe na byo byari ikintu gitangaje kumva kuri iyi manda kugeza ubwo hakorwa inama ivuga ko hari ikipe yanze abo yagenewe, igahabwa abandi.
Nubwo ibyo byose byabaye, icyabaye karundura ni amanyanga yabaye yo guhindura ibyavuye mu mukino wahuje Rwamagana City FC na Nyagatare FC kugira ngo iyo kipe y’i Rwamagana isezererwe na AS Muhanga muri ¼ cy’imikino yo gukuranamo hashakishwa itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere (Play-offs).
Bigizwemo uruhare n’abakozi bayo, FERWAFA yemeje ko yakoze isuzuma igasanga ibyo AS Muhanga yari yashinje Rwamagana City FC bifite ishingiro, bityo iyo kipe yo mu Burasirazuba isezererwa kubera gukinisha Mbanza Joshua wari ufite amakarita atatu y’umuhondo.
Rwamagana City FC yari yimwe amahirwe yo kujurira, yihagazeho igaragaza ko yarenganyijwe ndetse nyuma bigaragara ko habaye gucura ibimenyetso muri FERWAFA kugira ngo isezererwe.
Nubwo byarangiye Nzeyimana Félix wari umukozi ushinzwe amarushanwa yirukanwe ndetse akaba akurikiranywe n’ubutabera kimwe n’umusifuzi Tuyisenge Javan bakoranye muri icyo kibazo ngo ahindure ibyavuye mu mukino wa Nyagatare FC na Rwamagana City FC maze Mbanza agire amakarita atatu, hari abibaza niba ari aho byari bikozwe gusa cyangwa niba atari akokamye FERWAFA.
Nzeyimana Félix wari umukozi ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA yirukaniwe guhindura ibyavuye mu mukino wahuje Rwamagana City FC na Nyagatare FC
Umusaruro w’Amakipe y’Igihugu ukomeje kuba ngerere
Kimwe mu byo umuntu ashobora gushingiraho areba ibyakozwe n’abayobozi ba FERWAFA harimo imyitwarire y’Ikipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye.
Kuva FERWAFA itowe hakinwe iyi mikino mpuzamahanga ku makipe y’Igihugu ariko ibyagarutsweho cyane n’uburyo u Rwanda rwabaye urwa nyuma mu itsinda rwarimo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 aho rwagize inota rimwe kuri cumi n’umunani, ibi byatume runaba urwa nyuma ku rutonde rusange (classement général) rw’amakipe 40 yari ari mu matsinda 10 yose.
Ibi byakurikiwe n’ibintu byababaje benshi aho mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cy’ibihugu cya 2023 (AFCON 2023), u Rwanda rwakiriye Sénégal i Dakar kubera kutagira Stade yemewe na CAF, umusaruro muke w’amakipe y’Igihugu n’uburyo Ikipe y’Igihugu nkuru y’abagore yangiwe na Minisiteri ya Siporo gukina amajonjora y’Igikombe cya Afurika kubera ko Abatarengeje imyaka 20 batsinzwe ibitego 8-0 (4-0, 0-4) na Ethiopia.
Ikipe y’Igihugu nkuru y’Abagore yongeye kwitabira amarushanwa (CECAFA yabereye muri Uganda) nyuma y’imyaka ine idakina nubwo umusaruro yakuyeyo ntaho utaniye n’uwa basaza babo bafite inota rimwe mu mikino ibiri imaze gukinwa mu gushaka itike ya CAN 2023.
Kuba amezi yirenze ari 12 nta kipe y’abato ikinnye umukino mpuzamahanga, umuntu yakwibaza niba koko hari iterambere riri gutegurwa, ni nyuma y’uko Abatarengeje imyaka 16 bagombaga kwitabira irushanwa rya " " UEFA International Development tournament" i Buyari, bananiwe kujya muri Chypre muri Gicurasi kubera impamvu zo kubura ‘visa’ nyamara bari bamaze ibyumweru bitatu mu mwiherero.
Amavubi yakiriye Lions de la Teranga ya Sénégal i Dakar nyuma y’uko u Rwanda nta stade rufite yujuje ibisabwa na CAF
Amavubi y’abagore yongeye guhagararira igihugu nyuma y’imyaka ine, yitabira CECAFA yabereye muri Uganda
Amavubi U-16 yamaze ibyumweru bitatu mu mwiherero ariko birangira abuze viza yo kujya muri Chypre
FERWAFA ikomeje guhangwa amaso ku mishinga migari…
Mu mishinga migari FERWAFA itegerejweho gutangira kandi yakabaye yarashyize mu bikorwa harimo gusoza kubaka icyiciro cya mbere cya hoteli ya FERWAFA cyari kurangirana n’ukwezi gushize kwa Kamena.
Imirimo yasubukuwe muri Kanama 2021 igomba kumara amezi 10, hakubakwa ibyumba bisaga 40 kuko amafaranga yatanzwe na Maroc yari amaze umwaka atanzwe.
Hari kandi gushyiraho Shampiyona yigenga “Ligue” guhera mu mwaka ushize w’imikino wa 2021/22 no kubaka ibibuga by’ubwatsi bw’ubukorano (tapis synthètique) i Rutsiro, Rusizi n’i Gicumbi ndetse Rwanda Magazine ifite amakuru ko FERWAFA imaze imyaka ibiri yemerewe na FIFA amafaranga yo kubaka ibyo bibuga ndetse akaba ari nacyo gihe gishize byemejwe n’Inteko Rusange. Iri Shyirahamwe ryananiwe gushyira mu bikorwa uwo mushinga nyamara amafaranga aracyaryamye mu ma banki y’i Zurich.
Hiyongeraho gushyiraho Umuyobozi wa Tekinike ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’iterambere rya Ruhago mu Rwanda kuko byafasha iri Shyirahamwe ibirimo gutegura amahugurwa azamura abatoza mu byiciro birimo gukorera “Licence” A na B za CAF.
Ikindi ni ugutangiza umushinga w’Umupira w’Amaguru mu mashuri watewe inkunga ya miliyoni 50 Frw na FIFA aho wari warasinywe na Komite Nyobozi yacyuye igihe ndetse ukaba wari usigaje gushyirwa mu bikorwa gusa hagahita haza icyorezo cya COVID-19.
Igice cya mbere cyo kubaka hoteli ya FERWAFA kirimo ibyumba 40, cyagombaga kurangirana na Kamena 2022
Hari na Clinique de Rehabilitation…
Mu masezerano FERWAFA yari yaragiranye na FRMF ya Maroc ku ngoma ya Nzamwita Vincent De Gaulle harimo ko uru rwego ruyobora Ruhago Nyarwanda ruzubaka ikigo kivura imvune z’abakinnyi “Clinique de Rehabilitation” ku buryo abakinnyi bakeneye kubagwa babikorerwa bitagombereye kubajyana muri Maroc cyangwa ahandi.
Ibi byari byagezweho nyuma y’uko hari abakinnyi nka Andrew Buteera,Sebanani Emmanuel ‘Crespo’, Uwimana Pacifique, Mwiseneza Djamal , Ngabotsinze Evode, Onesme Twizerimana, Muhire Kevin, Itangishaka Blaise n’abandi bagiye kubagirwa muri Maroc hagati ya 2015 na 2017.
Ubwo FERWAFA yari kuba imaze kugira iki kigo cy’ubuvuzi, hari kuba hasigaye imikoranire y’uburyo hajya habaho guhabwa abaganga b’inzobere mu kubaga izo mvune. Nyamara, uyu munsinga waje guhera mu bitabo bya Ferwafa, hakibazwa niba uzashyira ugashyirwa mu bikorwa.
Komite Nyobozi ya FERWAFA itegerejweho ibisobanuro n’abanyamuryango
Mu gihe kitageze ku byumweru bibiri biri imbere, Komite Nyobozi ya FERWAFA izisanga imbere y’abanyamuryango.
Mu byo Nizeyimana Olivier na bagenzi be bazaba bagombamo ibisobanuro mu Nama y’Inteko Rusange izaba ku wa 23 Nyakanga harimo uburyo bananiwe gusesa amasezerano FERWAFA ifitanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru “RBA” cyangwa nibura ngo ayo masezerano avugururwe mu buryo bufitiye amakipe umumaro nk’uko byari byemejwe n’inteko rusange iheruka.
Mu Ukuboza 2021, abanyamuryango bari basabye ko bigomba gukorwa bitarenze ukwezi kumwe, ni nyuma y’uko RBA yari yarijeje ko imikino izajya yerekanwa kuri Televiziyo Rwanda na KC2 ku buntu, ariko ikarenga igasinyana amasezerano y’Imyaka itatu na StarTimes yayishyuye miliyoni 190 Frw ku mwaka ngo imikino ijye ica kuri shene ya Magic TV, byose bigakorwa nta kintu FERWAFA ibiziho nyamara yari yiteze ko hari icyo igomba kubona mu masezerano yayo n’iki kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.
Abanyamuryango ba FERWAFA basabye Komite Nyobozi yayo kugira icyo ikora ku masezerano asanzweho bafitanye na RBA atagize icyo afasha amakipe
Hari kandi uburyo Komite Nyobozi ya FERWAFA yahagaritse komisiyo yihariye ishinzwe kuvugurura amategeko. Ibi Komite Nyobozi ikaba yarabikoze yarengajije ko bitari mu bubasha bwayo.
Ubwo habaga Inteko Rusange ya FERWAFA iheruka ku wa 18 Ukuboza 2021, abanyamuryango ba FERWAFA basabye ko hajyaho akanama kihariye kagomba kuvugurura amategeko agenga uru rwego.
Muri Gashyantare ni bwo katangiye kwicara kugira ngo kavugururure ayo mategeko ariko ntibyamaze kabiri.
Amakuru Rwanda Magazine yamenye ni uko icyari kigambiriwe kitagezweho kuko FERWAFA ubwayo yasabye ko bihagarara kandi nyamara nta bubasha yari ibifitiye kuko byari byemejwe n’urwego rukuru ari rwo “Inteko Rusange”.
Bivugwa ko Komite Nyobozi ya FERWAFA yifuzaga ko amategeko yakwandikwa mu buryo buzayorohera cyangwa buyiha izindi mbaraga n’ububasha, abanyamuryango bo bakabona bigenze gutyo batabona ububasha bwo kugira ibyo babaza iyo Komite Nyobozi.
Aya mategeko yari yashyizwe imbere y’abanyamuryango mu Nteko Rusange ngo bayatorere ndetse bayemeze, byarangiye bayanze, basaba ko hajyaho komisiyo yihariye igomba kuyasuzuma.
Mu ngingo Rwanda Magazine yamenye zishobora kuba zaragongaga Komite Nyobozi ya FERWAFA zatumye isaba ko ivugururwa ry’ayo mategeko rihagarara igitaraganya harimo ivuga ko Perezida wiyamamariza kuyobora FERWAFA yihitiramo ikipe bazakorana. Abanyamuryango bifuza ko byahinduka, buri wese akajya yimamaza ku giti cye aho gutora lisiti nk’uko bimeze ubu.