Zone 1 ya APR FC yahize gukora udushya tudasanzwe mu mifanire (AMAFOTO)

Mu nteko rusange bakoze, abagize Zone 1 ya APR FC biyemeje gukuba 2 ibikorwa byabo by’imifanire by’umwaka ushize, bakongera udushya mu gufana APR FC bizaba biherekejwe n’ibikorwa binyuranye biteza imbere Fan Club n’abanyamuryango bayo ndetse no guteza imbere umuryango nyarwanda muri rusange.

Ni inteko rusange yateranye kuri iki cyumweru tariki 11 Kanama 2019 i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Abagize iri tsinda babanje kwakira abanyamuryango bashya ndetse banasubiza mu itsinda abari barahagaritswe kubera imyitwarire mibi ariko nyuma bakaza kwisubiraho.

Abanyamuryango beretswe uko umutungo wakoreshejwe muri rusange ndetse n’ibikorwa binyuranye bateganya gukora mu minsi iri imbere.

Bishimiye ibikombe begukanye, biyemeza gukomeza kubirinda

Tariki 02 Ugushyingo 2018 nibwo Zone 1 yahawe na APR FC, igikombe cyo kuba ariyo fan club yitwaye neza mu mwaka ushize wa shampiyona ya 2017/2018. Mu bihembo bitangwa na Rwanda Sports Awards nabwo , Zone 1 niyo yahembwe nk’iyahize izindi Fan Clubs mu gufana harebwe kuri za Fan Clubs z’ amakipe yose akina, Azam Rwanda Premier League.

Rwabuhungu Dan ubwo yashyikirizwaga igihembo na Gen. Maj. Mubaraka Muganga, umuyobozi wungirije wa APR FC

Abanyamuryango ba Zone 1 beretswe ibi bikombe ndetse baranabyishimira biha intego yo kubirinda, bakazongera kubyegukana nkuko Rwabuhungu Dan, Perezida w’iri tsinda yabitangarije Rwandamagazine.com.

Ati " Ubu twiyemeje ko ibi bikombe tuzongera kubyegukana. Tuzabigeraho dufashijwe n’imbaraga z’abanyamuryango badahwema kwitanga ariko tunongera imbaraga n’ubudushya mu mifanire. Twakubye inshuro 3 ibikoresho byacu.Nta mufana wa Zone 1 uzajya aba ari ku kibuga adafite igikoresho cyo gufana. Ikipe tuzajya tuyiherekeza hose kandi imodoka zacu ni ziba nke nibura zibe coasters 4."

Yunzemo ati " Hari utundi dushya duteganya gukora kandi muzabibona ko bizaba byihariye ariko byose tugamije gukomeza guhesha isura nziza ikipe yacu ya APR FC kuko nayo idahwema gukora impinduka ziganisha ku kuduhesha ibikombe."

Ibikorwa byo kubaka igihugu nabyo bizagira uruhare runini

Tariki ya 9 Mata 2019 nibwo abagize Zone 1 basuye urwibutso rwa Bisesero ndetse bunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zihashyinguye. Kuri uwo munsi ninabwo boroje , umwe mu barokokeye muri aka gace gafite amateka yihariye, bamuha inka, bamugenera n’ibiribwa by’ibanze.

Mu nteko rusange, abanyamuryango ba Zone 1 biyemeje ko ibikorwa nk’ibi byo kubaka igihugu n’umuryango nyarwanda muri rusange bikomeza kuba umuco mu itsinda ryabo kandi bigahabwa umwanya mu nini.

Thomson Gatete uyobora urwego rw’Ubujyanama yagize ati " Tumaze kujya mu turere tubiri. Twiyemeje kujya muri buri karere mu tugize igihugu cyose. Buri mwaka tuzajya dusura urwibutso , tunaremera umuntu umwe bitewe n’ubabaye kurusha abandi. Turanateganya gukora ibindi bikorwa byubaka igihugu kuko nyuma yo gufana , turi abanyarwanda, tugomba gufasha igihugu mu iterambere ryacyo ndetse n’abarutuye. Buri mwaka tuzajya twishyurira abaturage ubwisungane mu kwivuza. Nibaba bake bazajya baba 30. Hari n’ibindi tuzajya dukora muzabona."

Muri 2018, Zone 1 batanze ubwisungane mu kwivuza ku bantu 35. Mu Karere ka Rulindo bahatanze ubwisungane mu kwivuza ku bantu 20 naho 15 babuha abo mu Karere ka Nyarugenge. Mu Karere ka Shyorongi banahubatse umuhanda ndetse banatanga imyenda ku batishoboye.

Zone 1 yashinzwe muri 1997 ishinzwe n’abasirikare bari mu gisirikare cyahoze ari icya APR . Nyuma haje kongerwamo abasiviri. Ubu igizwe n’abanyamuryango 250 bavuye kuri 190 bari bayigize umwaka ushize.

Mu nteko rusange ya Zone 1, hakiriwe abanyamuryango bashya

Papa Balotelli ari mu bagaruwe muri Zone 1 nyuma yo kwisubiraho mu myitwarire

Abanyamuryango bishimiye ibyagezweho

Batanze ibitekerezo binyuranye

I bumoso hari Rwabuhungu Dan uyobora Zone 1 , i bumoso hari Mbabazi Olga, umunyamabanga wa Zone 1

Thomson Gatete uyobora urwego rw’Ubujyanama rwa Zone 1

Bashyizeho na Morale

PHOTO:MUNEZA Robert (BOB)

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • Danny

    APR TUPAAAAAAA .... NDANI

    Turaje kandi tugarutse twambaye!
    Champion iratinze APR FC ZONE ONE intego ni yayindi! Intsinzi, umurava,......

    - 13/08/2019 - 10:24
  • vvvg

    Nta gishya ntegereje ku ma fun club akorera ibihembo, kuko nta creativite na innovation ashobora kugira. Burya aba rayon bashyuha kubera ko bagira uruhare mu mibereho ya equipe yabo bityo bakayiyumvamo. Niyo mpamvu ikipe abafana baza nk’indorerezi gufana byabananiye. Bakwiye guhindura uburyo ikipe iyobowemo kugirango abakunzi bayo nabo bajye batekereza mu cyerekezo cyayo.

    - 14/08/2019 - 08:22
  • Nsanzimana Gikundiro Rayon Sport

    Ni Mutuze Muri Gukina Nikipe Mutazi Ariyo Rayon Sport Kuko Irarenze Muri Byose No Mukibuga Nimifanire

    - 17/08/2019 - 16:45
  • BIENFAIT HAKIZIMANA

    NIMUMBWIRE NIBA UMUKONGOMANI YAKWEMERERWA KUBA UMUNYAMURYANGO WA APRFC KUKO NANJYE IMPORA KUMUTIMA.

    - 18/08/2019 - 13:15
Tanga Igitekerezo