Wheelchair Basketball: Gasabo na Bugesera zigaragaje ku munsi wa kabiri wa shampiyona

Ikipe y’Akarere ya Gasabo n’iya Bugesera zitwaye neza ku munsi wa kabiri wa shampiyona ya Basketball ikinwa n’abafite ubumuga bicaye mu magare izwi nka “Wheelchair Basketball”, yabereye kuri La Palisse Hotel i Nyamata, mu Karere ka Bugesera.

Iyi mikino y’ikiciro cya kabiri “Phase II”, yabaye ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2019, yari yitabiriwe n’amakipe 3 y’abagabo n’abiri y’abagore. Mu bagabo hari ikipe ya Musanze, Gasabo na Bugesera naho abagore ni Gasabo ndetse na Kicukiro.

Gasabo yahabwaga amahirwe yo kwitwara neza yatsinze Bugesera yakiniraga mu rugo bigoranye ku manota 18 kuri 14. Iyi Gasabo byayisabye imbaraga nyinshi kugira ngo itsinde uyu mukino utari woroshye na gato, kuko amakipe yombi yari yagiye kuruhuka Bugesera iri imbere ku manota 6 kuri 4.

Bitewe n’urwego rwo hejuru uyu mukino wari ho, umutoza wa Gasabo yaje gukurwa ku ntebe y’ubutoza, nyuma y’uko yari amaze kunanirwa kubahiriza amabwiriza y’umusifuzi.

Gasabo ntabwo yari ititwaye neza mu mukino wabanje kuko yatsinzwe na Gasabo ku manota 21 kuri 15. Ni mu gihe Bugesera yari yatsinze Musanze mu mukino wa mbere ku manota 16 kuri 15.

Mu kiciro cy’abagore; ikipe y’Akarere ka Kicukiro yatsinze iya Gasabo biyoroheye ku manota 14 kuri 04.

Bizimana Emmanuel, kapiteni w’ikipe ya Gasabo y’abagabo yemeza ko batahiriwe n’uyu munsi wa kabiri wa shampiyona.
Ati “Uyu munsi navuga ko utagenze neza cyane nk’ubushize kuko twari twatsinze imikino yose, ubu ngubu habayeho ikibazo cy’uko dufite abakinnyi benshi bafite akandi kazi ntabwo twabashije kubona umwanya uhagije wo kwitoza ariko twizera ko ubutaha bizagenda neza kurushaho.”

Ndamyumugabe Emmanuel, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga mu karere ka Bugesera “BDSA”, yishimiye uko iyi mikino y’ikiciro cya kabiri ya shampiyona yagenze muri rusange.

Ati “Muri rusange ‘phase’ ya 2 ya Wheelchair Basketball, ryagenze neza cyane ko amakipe yose yitabiriye ikindi uko yatangiye n’uko irangiye nta mukinnyi wagize ikibazo.”

Anishimira urwego ikipe y’Akarere ka Bugesera yagaragaje kuri uyu munsi wa kabiri wa shampiyona.
Ati “ Ku ruhande rwa Bugesera, ikipe yari yiteguye bihagije kuko yari yakoze imyitozo mbere yari yatsinzwe imikino ibiri none ubu ngubu tubashije gutsinda umukino umwe, bivuze ngo hari icyo twakoze, rero hari izindi ‘phase’ ebyiri dutekereza ko tuzagerageza gutsinda neza kandi umusaruro urimo kugenda uboneka.”

Ndamyumugabe Emmanuel umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga mu karere ka Bugesera “BDSA”, asoza ashimira abagize uruhare kugira ngo iyi mikino igende neza.
Ati “Ibi byose kugira ngo bikorwe ngira ngo ni Akarere, ni we mufatanyabikorwa dufite mukuru, nibo bagerageza kutuba hafi haba mu buryo bw’amafaranga, kugeza kuri uyu munsi turashimira ubuyobozi ndetse n’uburyo kayobowe birigaragaza muri siporo bigaragara ko hari ikintu kinini bakora. Ikindi ni ubufatanye na Hoteli La Palisse iyo tubiyambaje ubona ko hari ubufasha batanga nk’iki kibuga bakiduhaye nta kiguzi, ubu nabwo uruhari ifite ku mikino y’abafite ubumuga.”

Iyi shampiyona ya Wheelchair Basketball y’uyu mwaka wa 2019 izakinwa mu byiciro 4 “Phase”, biteganyijwe ko imikino y’ikiciro cya gatatu “Phase III”, izabera i Kigali tariki 05 Ukuboza 2019.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo