Imikino

’Visit Musanze’, undi muvuno Musanze FC irimo kumenyekanishamo Akarere (AMAFOTO)

Ikipe ya Musanze FC yatangiye ubundi buryo bwo kumenyekanisha Akarere ka Musanze nk’umuterankunga mukuru w’iyi kipe , bamamaza ’Visit Musanze’.

Iyi gahunda ngo Musanze FC irifuza kuyishyiramo imbaraga kugira ngo irusheho kumenyekanisha aka Karere nkuko Imurora Japhet, Team manager wa Musanze FC yabitangarije Rwandamagazine.com.

Imurora avuga ko ubu bakoze imyambaro iriho ‘visit Musanze izajya igurishwa abafana, bityo ubukangurambaga bw’iyi gahunda bukarushaho kugera kure ndetse ngo bagomba no kwifashisha itangazamakuru hamwe n’imbuga nkoranyambaga.

ati " Uyu mwambaro ni mwiza ku buryo n’umufana ashobora kuwambara n’iyo yaba agiye mu bindi birori. Turateganya rero gukomeza gushishikariza abafana kuyigura, bityo turusheho kumenyekanisha Akarere kacu."

Yunzemo ati "Uretse ubwo buryo , turateganya no gukoresha imbuga nkoranyambaga zacu ndetse no kuyinyuza mu itangazamakuru kandi twizeye ko bizagirira umusaruro Akarere kacu mu buryo buziguye n’ubutaziguye ku bantu bakorera ubukerarugendo muri aka karere."

’Twarebye ku ishusho y’ubukerarigendo muri aka Karere’

Musanze ni Umujyi uherereye mu gace karangwamo ibyiza nyaburanga binyuranye bikurura ba mukerarugendo nk’ibirunga bituwe n’ingagi zisigaye hake ku Isi, ibiyaga bya Burera na Ruhongo bifatwa nk’impanga n’abaturage bakirana urugwiro ababagana.

Akarere ka Musanze ari na ko kabarizwamo uyu mujyi w’ubukerarugendo, gafite ubuso bungana na 530,4 Km2 zigizwe na 60 Km2 za Pariki y’Ibirunga na 28 Km2 z’Ikiyaga cya Ruhondo. Kagizwe n’imirenge 15, utugari 68 n’imidugudu 432.

Ibarura riheruka rigaragaza ko Musanze ifite abaturage barenga gato ibihumbi 406, barimo abarenga ibihumbi 112 batuye mu mujyi mu gihe abandi ibihumbi 253 batuye mu mirenge y’icyaro.

Ugeze muri uyu mujyi abona iterambere ryawo riri kwihuta bijyanye n’igishushanyombonera cyawo. Usibye inyubako ziganjemo iz’ubucuruzi zizamurwa ubutitsa mu Mujyi wa Musanze, hari n’amahoteli yo ku rwego ruhambaye yakira abakerarugendo baturutse imihanda yose.

Muri hoteli nini ziri muri uyu mujyi harimo Singita Kwitonda Lodge and Kataza House yubatswe hakoreshejwe miliyoni $25; One&Only Gorilla’s Nest yubatswe mu Kinigi, ahantu hitegeye ibirunga na Bisate Lodge.

Mu yindi mishinga migari iri muri aka karere harimo n’uruganda rwa Prime Cement rukora sima ndetse haratekerezwa gushyirwa inyubako izajya iteranyirizwamo imodoka za Volkswagen mu Rwanda.

Imurora avuga ko bajya gushyira imbaraga mu kumenyekanisha ’Visit Musanze’ barebye ku igenamigambi ry’Akarere ndetse n’ishusho y’Ubukerarugendo.

Ati "Musanze yubakiye ahanini ku ishoramari rishingiye ku bukerarugendo.
Musanze ifatwa nk’Umujyi w’Ubukerarugendo. Ni yo ibarizwamo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga icumbikiye ingagi zirenga 700, hakaba Ibiyaga bya Burera na Ruhondo n’ibindi bikorwa nyaburanga bikurura ba mukerarugendo
. "

" Aho niho twahereye turavuga tuti nk’ikipe Akarere gashyiramo amafaranga, twagira natwe uruhare mu kugafasha kuyinjiza binyuza mu kumenyekanisha ubukerarugendo."

Kugeza ubu Musanze FC iri ku mwanya wa karinndwi ku rutonde rw’agateganyo n’amanota 32. Akarere ka Musanze kayigenera agera kuri Miliyoni 200 FRW ku mwaka.

Baragushishikariza gusura Akarere ka Musanze FC

Imurora Japhet, team manager wa Musanze FC avuga ko iyi gahunda ya ’Visit Musanze’ bayitangiye barebye ko Akarere ka Musanze kubakiye ahanini ku ishoramari rishingiye ku bukerarugendo

Ni umwambaro umukunzi wa Musanze FC yasohokana aho ariho hose

Uyu mwambaro banawuhayemo impano Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV ubwo aheruka kuza gusura Musanze FC mbere y’umukinow wa shampiyona yanganyijemo na AS Kigali 1-1

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)