USM Alger yamaze iminota 30 ikorera imyitozo mu mwijima – AMAFOTO

Ikipe ya USM Alger yo muri Algeria yamaze iminota 25 ikorera imyitozo yayo yanyuma kuri Stade ya Kigali mu mwijima kuko amatara yari ataracanwa .

Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nyakanga 2018 nibwo byari biteganyijwe ko USM Alger ikorera imyitozo ya nyuma ku kibuga izakiniraho umukino wa gatatu wo mu matsinda ya Total CAF Confederation Cup 2018 na Rayon Sports. Ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nyakanga 2018 guhera saa kumi n’ebyeri z’umugorona.

USM Alger yagombaga gukorera imyitozo kuri Stade ya Kigali ku masaha izakiniraho umukino nkuko biteganywa n’amategeko. Imyitozo yagombaga gutangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri , igakorwa hacanwe amatara.

Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ikipe ya USM Alger yari igeze mu kibuga, ibisikana n’ikipe y’igihugu, Amavubi y’abagore yari irangije imyitozo ikomeje yitegura irushanwa rya CECAFA ry’ibihugu.

Abanya- Algeria bijujuse cyane

Byari biteganyijwe ko ikipe ya USM Alger ikorera imyitozo yayo mu muhezo. Abanyamakuru bake bari kuri Stade ya Kigali basabwe gufata amafoto n’amashusho mu minota 15 ya mbere, ubundi nabo bagasohoka.

Iminota abanyamakuru bari bagenewe yarangiye ndetse irarenga kuko abari bashinzwe kubasaba ko basohoka bari bakomeje kunyuranamo babaza impamvu batari gucanirwa amatara nkuko babyemererwa n’amategeko.

Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’iminota 20 nibwo ikibazo cyatangiye guhindura isura, USM Alger yitabaza komiseri w’umukino na we wari kuri iki kibuga. Uko basabaga ko amatara acanwa niko bijujutaga cyane mu rurimi rw’igifaransa ndetse bakavangamo n’icyarabu ubona amasura yabo yijimye cyane.

’ Nta bisobanuro nshaka, ndashaka ko amatara acanwa’ – Komiseri

Inyangi Bokinda ukomoka muri RDCongo, Komiseri w’umukino wabonaga na we yariye karungu, yahise asaba ko yahabwa numero z’abantu bo muri Rayon Sports cyangwa iz’umunyamabanga wa FERWAFA.

Hashize akanya ahamagara umunyamabanga wa Rayon Sports. Mu ijwi riri hejuru, yumvikanye agira ati " …Sinshaka ibyo bisobanuro uri kumpa, icyo nshaka ni ukubona amatara acanwa, aha hantu hari urumuri…"

Nyuma yaho, komiseri yumvikanye avuga ngo " Koko n’u Rwanda, igihugu cyubahwa mu kwakira neza abashyitsi cyakora ibi bintu ?

Ibyo byose byabaga hari n’ambasadeli w’Algeria mu Rwanda wanagiye kwakira iyi kipe ubwo yageraga mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki 14 Nyakanga 2018.

Muri ako kanya, Thierry Froger, umutoza wa USM Alger we yahise asaba Komiseri ko hakorwa raporo irambuye ivuga ko batakoze imyitozo.

Yagize ati " Mukore raporo, mwandike ko tutakoze imyitozo. None se ubu turayikoze ? Nibyo bashakaga , baratsinze, babigezeho." Yasaga nuvuga ko Rayon Sports ariyo yatumye amatara adacanirwa igihe.

Uko abagize ’Staff’ ya USM Alger banyuranagamo bashaka uko bacanirwa amatara , abakinnyi bo bakoraga imyitozo, yiganjemo iyo kwiruka no kunanura imitsi kuko gukina umupira byo bitashobokaga kuko bwari bumaze guhumana cyane.

Ahagana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri na makumyabiri n’irindwi (18H27), amatara nibwo yakijwe bwa mbere ariko yaka azima. Yakijwe neza ahagana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice (18H30).

FERWAFA iravuga iki kuri iki kibazo ?

Mu kiganiro Rwandamagazine.com yagiranye na Francois Regis Uwayezu, umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda , FERWAFA, yatangaje ko ikibazo cyabaye umuntu wagombaga gucana ‘Generator’ ariko akabura kandi ngo yari yabimenyeshejwe mbere hose.
Mu mvugo ye Regis yumvikanishaga ko bisa nibimaze kuba agatereranzamba, ibura ry’umuriro kuri Stade nyamara bisa nuburangare bw’ababishinzwe.

Yagize ati " Tuba dufite abantu twagiye dushyirayo. Hari hariyo abakozi bacu. Hari hariyo nushinzwe kubikurikirana ku rwego rwa CAF , ndacyabikurikirana. Ntabwo nzi ukuntu ibi bintu tuzabigira …ni nkuko waba ukora ku kinyamakuru cyanyu cya Rwandamagazine, bakaguha Mission warangiza ntuyikore , …Amakuru maze kumenya , ejo habaye inama nuwo mugabo ucana moteri ayirimo. Essence Rayon Sports yari yayimuhaye. Bari bamubwiye ko saa kumi n’imwe n’igice agomba gucana.

Saa kumi n’imwe n’igice ntiyari ahari, bamuhamagaye , telefone ntiyayifata, birangira noneho anayikuyeho. Twagerageje guhamagara mu Mujyi wa Kigali , nabo baramuhagara, bageze aho baramubura burundu kuri telefone. Ariko ndacyashakisha amakuru ya nyayo, mukanya ndakubwira ariko ni uko nguko muri rusange. Uwagombaga gucana yabuze."

Umunyamabanga wa FERWAFA yadutangarije ko bari bumenye neza aho ikibazo kiri buherere nyuma yo gushakisha impamvu nyakuri neza.

Uretse USM Alger yabuze umuriro iminota 30 ya mbere y’umukino, ubwo Rayon Sports nayo yakoraga imyitozo ya nyuma kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa mbere tariki 16 Nyakanga 2018, nabwo umuriro warabuze, amatara azima mu gihe kigera nko ku munota kandi ikipe ikiri mu myitozo.

Rayon Sports iti " Twe ibyacu tubikora hakiri kare "

Ku itariki 6 Werurwe 2018, umuriro wabuze kuri Stade Amahoro ikipe ya Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo iri mu myitozo yabanzirizaga umukino yagombaga guhuramo na Rayon Sports ku munsi wakurikiyeho. Hari mu mukino w’amajonjora ya Total Champions League. Ibura ry’umuriro rya hato na hato ryatumye Mamelodi isubika imyitozo, yisubirira muri Hotel n’uburakari bwinshi.

Bukeye bwaho, Minisiteri y’Umuco na Siporo yabisabiye imbabazi.

Mu kiganiro Rwandamagazine.com yagiranye na Itangishaka King Bernard, umunyamabanga uhoraho wa Rayon Sports , yadutangarije ko ibya Rayon Sports iba yabikoze kare, ngo ahubwo ikibazo cyashakirwa ahandi aho gukomeza kubitirirwa.

Yagize ati " Twe twishyuye hakiri kare. Twatanze amafaranga yo gucana dukora imyitozo , dutanga amafaranga yo gucanira USM Alger ikora imyitozo, dutanga nagomba gucana ku munsi w’umukino nyirizina guhera saa kumi n’imwe n’igice kuko urumva ntiyacanwa umukino ugiye gutangira. Twe ntabwo ducana moteri ahubwo inshingano ni ukugura amavuta ayijyamo kandi twabikoreye igihe.

Ubushize ikibazo cya Mamelodi cyarabaye, bagira ngo nitwe nyamara twe ibyacu tubikora kare. Ikibazo ubwo gifite ahandi kiva ariko si muri Rayon Sports. Komiseri aramutse akoze Raporo yacu dushobora kubihanirwa , tugacibwa amafaranga ariko twaba turenganye."

Ibura ry’umuriro kuri Stade Amahoro bari mu myitozo byatumye Mamelodi itayikora

MINISPOC yasabye imbabazi nyuma y’uko habuze umuriro kuri Stade Mamelodi Sundowns iri mu myitozo

Ibura ry’umuriro kuri Stade, ikibazo gikomeje gusebya isura y’u Rwanda

Uretse ingero 2 twavuze haruguru, kubura k’umuriro kuri Stade ku mikino mpuzamahanga bikomeje kwisubiramo kandi bigasebya isura y’u Rwanda muri rusange.

Mu gihe cy’irushanwa rya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda, umuriro wabuze iminota igera kuri 12, ku mikino wahuzaga Cameroun na Ethiopia tariki 21 Nzeli 2016.

Ubwo umuriro waburaga muri iryo joro , ku munota wa 36 w’umukino wahuzaga amakipe yo mu itsinda B , warahagaze, abakinnyi batangira gukora imyitozo, inzego zitandukanye zirahagaruka, ndetse harimo na Minisitiri wa Siporo n’umuco Uwacu Julienne.

Ku itariki 23 Nzeli 2017, ubwo Rayon Sports na APR FC zakinaga umukino wa Super Cup nabwo umuriro warabuze kuri Stade Umuganda bihagarika umukino wari witabiriwe n’imbaga y’abanyarwanda ndetse n’abaturage bo muri RDCongo.

Icyo gihe, ubwo haburaga iminota 3 ngo igice cya mbere kirangire cy’umukino wa, umuriro warabuze inshuro 2, bihagarika umukino burundu habura iminota 27 ngo urangire, uza gusubukurirwa i Kigali. Ni umukino wanitabiriwe na Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne.

Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bari bageze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Thierry Froger, umutoza wa USM Alger

Uko bwiraga niko bakomezaga imyitozo yo kwiruka gusa

Bwahumanye abashinzwe gutegura ’Jus’ z’abakinnyi bakiri mu kazi kabo

Abagize Staff ya USM Alger babajwe cyane n’ibyababayeho

Buri wese yifashishaga telefone ngo hakunde haboneke urumuri, ikipe yabo ikore imyitozo

Bageze aho barumirwa...uwambaye ’Costume’ niwe ambasadeli wa Algeria mu Rwanda

Umutoza wa USM Alger we yasabaga ko handikwa ko nta myitozo bakoze

Uzaba ari komiseri ku mukino wo kuri uyu wa Gatatu yahamagaye asaba ko amatara acanwa

Amatara yageze aho aracanwa, bakora imyitozo nta mufana numwe uri muri Stade...Aya ni amafoto umunyamakuru wa Rwandamagazine.com yagerageje gufatira ku ntera ya kure

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • ######

    Ibi bintu bikomeje gutesha agaciro igihugu cyacu kandi ari amakosa y’abantu bamwe. Bikwiriye gufatirwa ingamba mu maguru mashya kuko rimwe uzabura umukino ugeze hagati dusebe kurushaho binyuzwe kuri Super Sports

    - 18/07/2018 - 07:05
  • ######

    none ucana amatara aba arikuruhande rwa ferwaf cyangwa nikurwa caf

    - 18/07/2018 - 08:52
Tanga Igitekerezo