Urungano United, ikipe y’umupira w’amaguru ibarizwamo abigeze gukina uyu mukino hamwe n’abandi banyamuryango bayo basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 rw’Umurenge wa Jabana, banaremera umunyamuryango wabo warokotse iyi Jenoside.
Ni igikorwa bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Nyakanga 2022. Baherekejwe n’abagore babo, abanyamuryango b’Urungano United babanje gusura urwibutso rwa Jabana.
Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Jabana, Mukanizeyimana Solange niwe wabayoboye muri uyu muhango wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Jabana bashyinguye muri uru rwibutso.
Nyuma yaho bahise berekeza ku Gisozi gusura umunyamuryango wabo witwa Ndahimana Charles baremeye bakamutangiriza ubucuruzi bw’amakara. Bagezeyo bakirwa na Ndahimana ndetse n’umugore we n’abana babo babiri.
Eng. Ntamuturano Desire bita Camarade uyobora Urungano United avuga ko buri mwaka bagira urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi basura ndetse bakagira n’umuntu wayirokotse baremera.
Avuga ko muri iyi minsi 100 basanze ari ngombwa ko banagira umunyamuryango wabo baremera ariho bahereye batoranya Ndahimana. Umwaka ushize bari baremeye umuturage wo mu Murenge wa Jabana.
Ndahimana waremewe na bagenzi be yabashimiye cyane, aboneraho kubanyuriramo amateka ye n’uburyo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwe mu muryango we. Ndetse ngo n’umugore bashakanye na we ni uko nta muryango akigira.
Ubwo yasobanuraga uburyo bashimishijwe n’igikorwa bakorewe, yageze aho agira ikiniga.
Umugore we na we yunze mu rye avuga ko nibura bishimira ko bafite undi muryango kuko bo babanye ari imfubyi.
Urungano United rugizwe n’abanyamuryango bagera kuri 81. Ni umuryango umaze imyaka irenga 15. Washinzwe n’abigeze gukina umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere mu Rwanda biganjemo abavuka mu Murenge wa Jabana ari naho bakorera imyitozo yabo buri cyumweru.
Uretse gukina umupira w’amaguru, banakora ibindi bikorwa binyuranye byo kubaka igihugu harimo kuremera abatishoboye, guteza imbere siporo n’ibindi bikorwa binyuranye byo kubaka umuryango nyarwanda.
Eng. Ntamuturano Desire bita Camarade, Perezida w’Urungano United
Nshimyabarezi Abraham Kelly, Visi Perezida w’Urungano United
Uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Jabana, Mukanizeyimana Solange niwe wabayoboye muri uyu muhango
Mukanizeyimana Solange yabasobanuriye amateka yaranze Jabana mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Basoresheje isengesho
Bateye inkunga uru rwibutso rwa Jabana
Bahise bajya ku Gisozi gusura Ndahimana Charles, umunyamuryango wabo batangirije ubucuruzi bw’amakara
Muhirwa Lambert, ushinzwe ibikorwa biri ’Sociale’ muri Urungano United ati " Byanyamuryango murahabonye, ubu ni ukujya tuhanyura tugateza imbere umuvandimwe"
Ndahimana Charles asobanura uburyo we n’umuryango we bishimiye iki gikorwa yageze aho afatwa n’ikiniga
Umugore we yavuze ko yishimiye ko bungutse undi muryango kuko bombi bashakanye ari imfubyi
Perezida w’Urungano yashimye cyane abanyamuryango, ababwira ko ubu nibura mugenzi wabo bamufashije gutangiza ubucuruzi bwamufasha no kuba yakorana na banki
Komite y’Urungano ifata ifoto y’urwibutso n’umuryango wa Ndahimana
PHOTO:RENZAHO Christophe