Umutoza wa Rayon Sports yikomye abanyamakuru bamubeshyera, anavuga impamvu atishyura kuri stade

Umunya-Portugal Jorge Manuel da Silva Paixão Santos utoza Rayon Sports, yikomye abanyamakuru bakwirakwiza amakuru y’ibihuha ko atumvikana n’abakinnyi ndetse n’abayobozi be, ashimangira ko atazigera yishyura amafaranga ye kuri stade kugira ngo abashe kureba umukino kuko hari abana benshi afasha hano mu Rwanda.

Paixão Santos yabivuze mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gutsinda Musanze FC ibitego 3-1 ku wa Gatatu, akageza Rayon Sports muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro.

Ati “Kuri radio, ku mbuga nkoranyambaga buri gihe haba hari amakuru ngo umutoza ahangana n’abakinnyi, na komite, umutoza yagize atya…Munyumve, muzi imyaka maze ntoza? 25! Muzi aho nanyuze? Nakoze ku migabane itatu, natoje amakipe menshi, Sporting Braga murayizi? Natwaye ibikombe.”

Yakomeje agira ati “Naje hano gufasha, naje hano gukora ibishoboka byose ngo mfashe ikipe n’umupira w’u Rwanda. Naje hano ngo nkore ibyiza, si ibibi. Ariko abantu ntibanyubaha. Nubaha buri muntu, ni yo mpamvu mugomba kunyubaha. Muranyumva?”

Aha ni ho yahise asobanurira abanyamakuru impamvu atajya yishyura ku kibuga kugira ngo arebe imikino itandukanye hano mu Rwanda.

Ati “Muzi impamvu ntajya nishyura ngo ndebe imikino? Murayizi? Hari abana benshi mfasha hano mu Rwanda [abaha ibikoresho bitandukanye]. Ibyo byose mbikura mu mafaranga yanjye, atari mu kwishyura imikino. Murakeka ibyiza ari ibihe? Kwishyurira abana cyangwa kwishyura ku mikino? Ahandi sinishyuraga ngo ndebe imikino, nahabwaga ubutumire ngo nyirebe.”

Gutsinda kwa Rayon Sports byatumye ikomeza muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro aho izahura na Bugesera FC, yo yasezereye Gicumbi FC iyitsinze igitego cy’igitego 1-0 mu mikino ibiri.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Mata 2022, yakira AS Kigali mu mukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo